Perezida w’Abanyarwanda batuye muri Amerika, Yehoyada Mbangukira, yavuze ko icya mbere bakoze bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda iri i Washington D.C, ari uguhitamo site z’itora mu korohereza Abanyarwanda gutora.
Yagize ati “Kuba twaregerejwe site z’itora bizadufasha cyane kuko ntituzagira umuntu uvuga ko yashatse gutora akabura uko atora kuko site ziri kure. Ubwo twatoraga Itegeko Nshinga dufite abantu bakoze urugendo rw’amasaha 10 bajya gutora.”
Yakomeje avuga ko Amerika ari igihugu kinini aho nko kuva muri California ya ruguru ujya mu y’Epfo bigusaba gukora urugendo rw’amasaha umunani mu modoka”
Yehoyada Mbangukira avuga ko n’ahatari site z’itora nko muri Nevada byoroshye kuko bashobora gutwara amasaha atari menshi berekeza aho ziri nka California cyangwa ahandi babona habegereye bitewe n’aho umuntu atuye.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazaba hari site z’itora 17 zashyizwe ahantu hatandukanye ku buryo bizorohera buri wese gutora bitewe n’aho atuye atabanje gukora ingendo ndende.
Lea Uwimana, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, yavuze ko Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko amatora.
Ati “Abanyarwanda urabona bategerezanyije amatsiko gutora, bari gusangira amakuru atangwa ajyanye n’amatora, turi kubiganira ku mbuga nka Whatsapp. Ikindi twagiranye ikiganiro n’ubuyobozi bwa Ambasade turushaho gusobanukirwa.”
Tariki 2 Kamena Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda baba muri Amerika baganira ku myiteguro y’amatora ndetse n’uburyo bwo kwiyandikisha ndetse no kwiyimura kuri site z’itora.
Muri iyi nama bamwe bagaragaje imbogamizi zirimo ko hari abadafite indangamuntu ariko bakaba bafite ibyangombwa bigaragaza ko ari Abanyarwanda kandi bakaba bifuza gutora.
Ambasaderi Mathilde MUkantabana yavuze ko ikarita ihabwa umu-diaspora izwi nka “consular card” nayo izakoreshwa.
Leonard Kwitonda uyobora ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Indiana n’ibice bituranye nayo, yavuze ku kuba Abanyarwanda badafite indangamuntu baroroherejwe bakazatora bifashishije ikarita ihabwa abadiaspora “Consulard card.”
Ati “Baradufashije abadafite amarangamuntu baraborohereza bakoresha consular card, ikindi dufite abakorerabushake biteguye kandi twanateguye aho tuzatorera.”
Cathy Rwivanga uhagarariye Abanyarwanda batuye Washington D.C., Maryland na Virginia asanga amatora ari umwanya ukomeye ku Banyarwanda batuye mu mahanga.
Ati: “Uyu ni undi mwanya wo kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu aho ijwi ryacu nk’Abanyarwanda rihabwa agaciro.”
Madamu Cathy yagaragaje ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bohereje mu Rwanda miliyoni zirenga 400 z’amadolari mu mwaka wa 2022-2023 avuga ko bishimiye uburyo u Rwanda ruyobowe.
Yehoyada Mbangukira avuga ko byoroshye kumvisha urubyiruko ko bagomba kwitabira ibikorwa by’igihugu kuko no mu mashuri bigamo u Rwanda rwamamaye.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habarirwa amatsinda y’Abanyarwanda agera kuri 29 ndetse afite ubuyobozi.