Ibiganiro by’uyu mwaka wa 2023 biteganyijwe ko bizabera mu mujyi wa Ottawa muri Canada. Uyu aba ari umwanya mwiza aho urubyiruko rw’U Rwanda rutuye muri ibi bihugu, ababyeyi ndetse n’abayobozi babo bahura bakongera kwishimira inkomoko yabo, bakishimira umuco ubahuza ari nako baboneraho kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu iterambere ry’ibihugu batuyemo ndetse n’U Rwanda by’umwihariko.
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizaba kuva kuya 25 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2023. Ni ibiganiro bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko rw’U Rwanda rutuye muri Amerika y’epfo mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’u Rwanda”.
Iri huriro rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya 7, ritegurwa na International Rwanda Youth for Development (IRYD) ku bufatanye n’umuryango w’abanyarwanda batuye mu mahanga, RCA-Canada na US- RCA, rigamije guhuriza hamwe uru rubyiruko rw’abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza kwibukiranya kw’iterambere ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda batuye muri ibi bihugu ndetse no ku isi hose.
IRYD ni ihuriro ry’urubyiruko rufite intego yo gushishikariza urundi rubyiruko rukomoka mu Rwanda no muri Afurika muri rusange rutuye mu bihugu bya Canada na Amerika ndetse no ku isi hose kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byabo.
Moses Gashirabake, perezida wungirije akaba ari no mubashinze IRYD, yavuze ko IRYD yizera cyane ko urubyiruko rw’U Rwanda rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabakiriye ndetse n’U Rwanda by’umwihariko.
Ati: “Twishimiye intambwe tugezeho duhuza urubyiruko ruturutse impande zose zisi, dushyira imbere cyane kandi ibiganiro ku ngingo z’ingenzi nk’uruhare rw’urubyiruko rw’ U Rwanda mu iterambere ry’igihugu, ibijyanye n’imyidagaduro, ubuzima bwo mu mutwe, ndetse n’ibindi byinshi bikomeza tutwigisha ku ndangagaciro zacu nk’abanyarwanda”.
Komiseri Mukuru w’u Rwanda muri Canada, Amb. Prosper Higiro, yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda muri Canada yishimiye kwitabira no gufatanya na IRYD muri iri huriro ry’urubyiruko yateguye.
Yagize ati: “Urubyiruko rufite uruhare runini kandi rw’ingenzi mw’iterambere ryacu nk’igihugu, aho bigaragara ko buri wese afite ubushake bwo kugira icyo akora ku hazaza heza h’igihugu, ari nayo mpamvu dushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko rw’U Rwanda ku isi hose. Uyu ni umwanya mwiza wo guhurira hamwe nk’umuryango tukaganira ndetse tugakomeza gusangizanya ubumenyi no kwigira hamwe.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko iyi nama y’urubyiruko rw’U Rwanda iteganyijwe muri Amerika ya ruguru, igaragaza neza ubwitange budasubirwaho bw’uru rubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda ndetse no guharanira kurushaho gukomera k’umurage wabo, ariwo gihugu cyabo cy’U Rwanda.
Kundwa Doriane, Visi Perezida wa IRYD akaba yarabaye na Miss Rwanda 2015, nawe yongeho ati: “Nuzuye umunezero mwinshi cyane, ibi birenze guhurira gusa, ahubwo ni icyerekana ko twebwe nk’urubyiruko twiyemeje kutajegajega mu rugamba rw’iterambere ry’igihugu cyacu”.