Mu kwezi kwa cumi nibwo igihugu cy’Ubudage cyatangije gahunda yo gukaza ingamba zo kugenzura abantu binjira muri iki gihugu banyuze ku mipaka igihuza n’ibihugu nka Polonye(Poland), Repubulika ya Ceki(Czeck Republic), ndetse n’Ubusuwisi(Switzerland). Izi ngamba zikaba zarafashwe bitewe n’umubare mwimshi w’abimukira binjira mu Burayi ariko cyane cyane bashaka kujya mu gihugu cy’u Budage mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuri uyu wagatanu Minisitiri w’imbere mu gihugu w’u Budage( Interior Minister), Nancy Faeser yatangaje ko izi ngamba zo kugenzura iyi mipaka zongerewe igihe kingana n’amezi abiri.
Faeser aganira n’ikinyamakuru Rheinische Post yatangaje ko izi ngamba zari ziteganijwe kurangira ku ya 15 Ukuboza zizakomeza kugeza nibura muri Gashyantare umwaka utaha wa 2024.
Nubwo ibi bihugu uko ari bine biri mu bigize akarere ka Schengen bikaba byemerewe ingendo zidasaba Viza hagati yabyo, ibihgu byo muri aka gace bigenda bishiraho ingamba zo kugenzura imipaka mu rwego rwo kubuza urujya n’uruza rw’impunzi zijya muri aka gace ka Schengen.
Minisiteri y’imbere mu gihugu mu Budage yavuze ko kuva izi ngamba zashyirwaho mu kwezi k’ Ukwakira, hamenyekanye abinjiye mu buryo butemewe n’amategeko bagera kuri 9,200, abandi bagera kuri 4,370 bakaba barabujijwe kwinjira.
Muri iki gihe cy’amezi abiri uyu mukwabu umaze utangiye, nta mu munyarwanda mu bagize umuryango wa RCA-Poland wari wafatwa. Iki ni kimwe mu bigaragaza ko abanyarwanda barangwa n’imyitwarire myiza aho bajya hose ndetse no gukurikiza inama bagirwa n’abayobozi.
Ni kenshi humvikana abayobozi batandukanye bashishikariza abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda gukomeza kurangwa n’indangaciro z’umuco wacu ndetse no kwita cyane ku biba byarabajyanye muri ibyo bihugu, yaba amasomo cyangwa se akazi. Ibi bikaba bigaragaza ko abayobozi bacu badata inyuma ya huye.