Polonye ni kimwe mu bihugu byo k’umugabane w’u Burayi gifite urubyiruko rwinshi rw’abanyarwanda, aho usanga abenshi barajyanwe no kwiga abandi bakaba bahatuye ku mpamvu z’akazi, ariko umubare munini ugasanga ni urubyiruko.
Umuryango w’abanyarwanda batuye muri Polonye ubusanzwe bahuzwa n’ibikorwa byinshi bitandukanye harimo iby’myidagaduro, amasengesho ndetse n’ibindi biba byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Imyidagaduro ni kimwe mu bikorwa byitabirwa cyane bitewe n’uko umubare munini w’abanyarwanda batuye muri iki gihugu ugizwe ahanini n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, bakaba rero akenshi bahuzwa n’imyidagaduro itandukanye irimo ibitaramo, usanga rimwe na rimwe biba byateguwe n’itsinda rya bamwe mubagize iyi kominote ryitwa KIFF Entertainment.
KIFF Entertainment ni itsinda ry’urubyiruko rw’abanyarwanda batuye muri Polonye bishyize hamwe, rikaba ryaratangijwe na Ngabo Fiston, uzwi cyane kw’izina rya DJ LEXX LEXX, mu buzima busanzwe akaba akora akazi ko kuvanga imiziki (DJ) akaba ari nawe uhagarariye iri tsinda.
Abifashijwemo na bagenzi be, bakaba baratangiye kujya bategura ibitaramo bakazana abahanzi b’abanyarwanda gukorera ibitaramo muri iki gihugu. Kugeza ubu bimwe mu bitaramo byagiye byitabirwa n’umubare munini w’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga; harimo igitaramo cy’umuhanzi Kivumbi King yakoreye mu mujyi mukuru wa Polonye, Warsaw, mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi ndetse kandi akaba ategerejwe muri iki gihugu mu kindi gitaramo giteganyijwe kuya 28 Kamena uyu mwaka. Usibye kandi umuhanzi Kivumbi King, abandi bahanzi bakoreye ibitarimo muri Polonye bikitabirwa n’abanyarwanda benshi harimo; DAVIS D, DJ PIUS , ndetse hari n’igitaramo cya Bruce Melodie cyari giteganyijwe ku italiki 15 Kamena 2024 ariko kikaba kitarabashije kuba kubw’impamvu bivugwa ko zatunguranye.
Igitaramo cya Kivumbi King giteganyijwe kuya 28 Kamena 2024, kikaba kizabera mu mujyi mukuru Warsaw ahitwa LOFT 44, akaba azafatanya n’abandi ba shyushya rugamba barimo DJ Lexx Lexx, Selecta Mauriceh wo mu gihugu cy’Ububiligi ndetse na Dj Kstar guturuka muri Kenya. Hakaba hitezwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’umubare utari muto w’abatuye muri Polonye ndetse no mu nkengero zayo.
Iki ni kimwe mu bigize ibitaramo Kivumbi King amaze iminsi ari gukorera ku mugabane w’uBurayi mu rwego rwo kwamamaza Album yiwe nshya yise “Ganza”.
Kivumbi King ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze kugera k’urwego rushimishije abifashijwemo nibihangano bye dore ko amaze kwigarurira imitima ya benshi. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo nka Keza, Sabrina yakoranye na Mike Kayihura, Yalampaye yakoranye na Kirikou Akili wo mu gihugu cy’ U Burundi, Captain yakoranye na Apass wo mu gihugu cya Uganda, n,izindi nyinshi.