Nkuko bisanzwe ukwezi kwa gatatu buri mwaka u Rwanda n’abanyarwanda bizihiza umunsi w’abagore, ni nako byagenze i Stockholm mu mugi mukuru w’igihugu cya Suwede. Ni umunsi udasanzwe ku banyarwanda batuye muri icyo gihigu kubera ko waranzwe n’udushya tudasanzwe.
Ibi birori byateguwe n’umuryango w’abagore batuye muri Suwedi witwa RWAS (RWANDA WOMEN ASSOCIATION ), ukaba umuryango w’abagore bishyize hamwe mu bikorwa bitandukanye harimo; gufasha urubyiruko rwavukiye muri icyo gihugu mu bijyanye no kubigisha ururimi rw’ikinyarwanda , kubatoza umuco nyarwanda , imbyino, ndetse hari n’ibindi bikorwa bakora mu Rwanda byo gufasha abatishoboye.
Ibi birori bikaba byitabiriwe na nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’amajyaruguru y’Uburayi ( Nordic Countries ) Dr Diane GASHUMBA, ndetse n’abandi banyarwanda baje baturutse mu Rwanda. Mu ijambo Ambasaderi Dr Diane Gashumba yagejeje kubitabiriye ibi birori, yabanje gushimira abagore mu bikorwa bagenda bakora yaba aho batuye ariko cyane cyane ibyo bakorera mu gihugu cyabahaye ijambo. Yakomeje agira ati: “Bagore beza nshimishijwe n’uburyo mwateguye ibi birori byiza cyane, nshimiye byimazeyo nabandi bose babigizemo uruhare kandi nshimira namwe mwitabiriye.”
Ati: “Rero ndagirango nkomeze mbashishikarize no gukoresha ikorana buhanga ndetse no guhanga udushya.”
Francine MUKASHEMA uhagarariye umuryango w’abagore ( RWAS ) yavuze impamvu bashinze uyumuryango ndetse n’ibikorwa bakora bigiye bitandukanye. Ati: “Twashinze uyu muryango kubera ko twasanze ari ingirakamaro ku banyarwandakazi batuye hano kuko bidufasha guhuza abandi banyarwandakazi bari hirya nohino muri iki gihugu, tukaganira ndetse tukajya inama z’uko twakwiteza imbere ndetse tugateza imbere n’igihugu cyacu.”
akomeje agira ati: “Dufite ibikorwa byinshi bitandukanye tumaze kugeraho, yaba hano ndetse no mu gihugu cyacu. Ibi kandi ntabwo tubikora twenyine kuko dufatanya n’abandi batuba hafi mu buryo bugiye butandukanye kandi tukaba tunashishikariza n’abandi bifuza kutugana ko imiryango ikinguye.”
Abana bato ndetse n’urubyiruko basusurukije abitabiriye ibi birori mu mbyino nyarwanda, byari biryoheye ijisho. Muri uyu muhango hanabereyemo ubusabane ndetse abitabiriye mu byishimo byinshi bacinya akadiho karahava.
Inkuru yanditswe : S. Sunday Séverin
Chief Editor : Rebe Immaculee Birere
Great work
❤️ 👌