Mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Poland “Outreach program” Igamije guhuza abanyarwanda bari mu Rwanda ndetse na abashoramari batandukanye muri Poland,kuri uyu wa Gatandatu abanyarwanda bahuriye mu mujyi wa Pionki -Radom , umujyi wihariye mukugira inganda nyinshi ndetse ukaba igicumbi cy’Abanyarwanda benshi aho bakora imirimo itandukanye abandi biga mu mashuri makuru na za kaminuza.
Iki gikorwa cyo kuri uyu wa Gatandatu cyakomatanyije ibikorwa bibiri ari byo Umukino wa gishuti wahuje Abanyarwanda batuye muri Poland ndetse n’amakipe abiri : imwe y’abashoramari ndetse n’iyabakozi bu mujyi wa pionki muri rusange .Umukino wahuje amakipe warangiye ari ibitego bibiri kuri bibiri (Job Sport 2-2 Rwanda Team ), ni umukino waranzwe n’udushya twinshi kandi wari ufite abafana ku mpande zombi aho bagaraje ibyishimo bihambaye mu gihe amakipe yakinaga. Ni umukino kandi witabiriwe na Vice Mayor w’ umujyi wa Pionki Madam Kamila Kaczorowska ndetse n’umwe mubagize inteko nshingamategeko ya Poland uhagararirye umujyi wa Pionki,
Mwizina rye, umuyobozi wungirije w’akarere mu ijambo rye yasabye abakinaga kwitwararika ati: “Mugerageze mukine neza yego dukeneye intsinzi ariko kandi dukeneye ko muzasubira ku kazi kuwa mbere muri bazima mutavunitse, yongeyeho ko bakwriye kubyaza amahirwe uyu mwanya mwiza babonye bagafungura amarembo mu ngeri zose zibyo bakora hagati y’umujyi wabo ndetse na Ambassade y’u Rwanda ku buryo ibihugu byombi byungukira muri uyu mubano bafitanye,”
Nyakubahwa Amb. Prof. Shyaka Anastase wanafunguye ibiganiro byahuje aba bashoramari ndetse na Ambasade yagarutse ku mahirwe U Rwanda nk’igihugu ruha abifuza gushora Imari mu Rwanda baturutse hanze mu bihugu bitandukanye aho yababwiye ko mu Rwanda ari igicumbi k’ishoramari rigezweho mu bice bitandukanye birimo Ubuhinzi n’ubworozi, Ubuvuzi, Inganda, Uburezi n’ibindi ko ari umwanya mwiza kuri bo bakwiriye kuza bakajya kwirebera uburyo bazakorana n’Abanyarwanda bakagera kubyo bifuza. Yongeye kandi kwibutsa abanyarwanda bari muri Poland ati: “Abanyarwanda muri hano ndabasezeranya ko tuzakora uko dushoboye tukongera ubufatanye mubyo dukora byose kuburyo buri wese azungukira muri uyu mubano mwiza uhari hagati y’ibihugu byombi,
Yakomeje agira ati “Mu buryo bwa Politike u Rwanda na Poland tubanye neza cyane dukwiriye gukora uko dushoboye tukongera umubare wabikorera kuburyo imijyi yombi ikorana bityo ubufatanye mu iterambere ry’igihugu rikiyongera.”
Twabibutsa ko iki gikorwa cyahuje abikorera bahagarariye ibigo bigera kuri 8 birimo bimwe bikora ibijyanye n’ubwubatsi, ibikora ibyuma bitandukanye bikoreshwa munganda, abakora mubijyanye n’ubuvuzi bugezweho ibizwi nka Transplant, Uburezi, ubworozi bw’inkoko n’ibindi
Mu ijambo rye uwavuze mu mwanya w’abahagaririye aba bashoramari Bwana Maciel Miklewski uhagrariye Company ya Job Sport, yavuze ko bafite ubunararibonye kuko muribo ukiri muto mubyo akora nibura amaze imyaka 20 akora ibyo yaje ahagaragaririye rero ko biteguye gukoresha ubwo bunararibonye bakagera ku isoko ry’u Rwanda kandi ko bizeyeko bizaba byiza igihe cyose bazakorana n’Abanyarwanda kuko babaziho ubunyamwuga ati: Nizeye ntashidikanya ko tuzakorana kandi tuzagera kuri byinshi.”