Ni ikiganiro cyakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyateguwe na One Nation Radio, kikaba cyahuje abanyarwanda batandukanye batuye mu mahanga, aho cyari kigamije kuganira k’uruhare rwa DIAPORA nyarwanda muri gahunda ya NST2. NST2 ni gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ikubiyemo ingamba zo kwihutisha iterambere ry’igihugu, iki kandi kikaba ari igice cyayo cya kabiri.
Mu batumirwa b’ingenzi muri iki kiganiro harimo; Amb. Matilde MUKANTABANA, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Amb. Igor Cesar, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, hakaba kandi na Bwana Herve KUBWIMANA uhagarariye DISPORA nyarwanda mu.
Richard IRAKOZE, wayoboye ikiganiro yabanje kunyuriramo abari bitabiriye bimwe mu byagezweho muri gahunda y’imyaka irindwi ya NST1. Harimo ko icyizere cyo kubaho mu Rwanda cyageze ku myaka 69.6, hubatswe imihanda ya kaburimbo hirya no hino mu gihugu ireshya na 1600km. Mu myaka irindwi ishize kandi havuguruwe ibitaro bya Kabgayi na Kibogora, hubakwa ibigo nderabuzima 12 byiyongera kuri 495 byari bisanzweho.
Ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zavuye kuri 34.4% muri 2017 zigera kuri 76.3% muri 2024, hubatswe ibyumba by’amashuri 27,000 mu gihugu hose, amashuri y’imyuga na tekinike yageze mu mirenge 392 muri 2024 avuye kuri 200 yariho mu 2017.
Mu ntego za guverinoma y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere harimo kugera ku gipimo cy’izamuka ry’ubukungu ku kigero cya 9,3% buri mwaka. Ibi bikazagerwaho mu gihe ubuhinzi bwakwiyongera byibuze ku kigero cya 6%, urwego rw’inganda rukazamukaho 10%, serivise nazo zikiyongeraho 10%.
Bimwe mubyo Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko muri yagahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere igice cyayo cya kabiri NST2, harimo ko ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) biziyongera kuri 13% buri mwaka, ishoramari ry’abikorera rikava kuri miliyali 2.2 z’amadorali mu 2024, rigere kuri miliyali 4.6 z’amadorali mu 2029, ndetse n’ibindi byinshi.
Abajijwe uko abona uruhare rwa DIASPORA muri gahunda zo kuzamura ubukungu bw’igihugu, Amb. Matilde MUKANTABANA yavuze ko uruhare w’Abanyarwanda batuye mu mahanga rugaragara cyane binyuze mu gushora imari mu gihugu mu bice bitandukanye nk’uburezi, ubuzima, siporo ndetse n’ibindi byinshi.
Yashimangiye ko abanyarwanda batuye hanze y’igihugu bumva neza iterambere ru’u Rwanda kandi ko bafite ubushake bwo kurigiramo uruhare. Yongeyeho ko nubwo bimeze bityo, hakiri byinshi bagomba gukora, ko batangomba kwirara ngo bumvwe ko ibimaze kugerwaho bihagije.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage nawe avuga k’uruhare rwa DIASPORA mu bimaze kugerwaho mu gihugu, yahereye k’uburyo abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba, aho umubare wikubye kabiri ugereranyije n’ayayabanjirirje.
Yavuze ko kandi kominote z’abanyarwanda baba mu mahanga zikomeje kugira imbaraga cyane ndetse bakaba bafite ibikorwa byinshi bakora mu Rwanda ndetse no mu bihugu batuyemo. Yashishikarije abanyarwanda baba hanze gukomeza gushyira hamwe bakamenya aho u Rwanda rugeze, ndetse anabibutsa ko bagomba guhindura imyumvire bakamenya ko U Rwanda ari ahantu ushobora gushora imari ukunguka, ati: “si ahantu h’ubukene”.
Herve uhagarariye DIASPORA y’u Budage avuga k’uburyo abona bakwiye kugira uruhare muri gahunda ya NST2, yagite ati: ” tubanza kureba ibikubiye muri gahunda za leta zo kwihutisha iterambere ndetse n’ibyo twe nk’abanyarwanda turi mu mahanga dushobora kugiramo uruhare runini bitewe n’ibihugu dutuyemo”.
Yibanze cyane mu kurahura ubumenyi bakaza kubutanga mu gihugu, by’umwihariko mu bijyanye no guhanga udushya, by’umwihariko gufasha abashoboye guhanga udushya bari mu Rwanda ariko batabasha kubona igishoro.
Abatumirwa bose bakomeje basangiza abitabiriye iki kiganiro ingamba nyinshi abanyarwanda batari mu gihugu bakwiye gufata mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’ighugu. Bashishikarije kandi abategura ibiganiro nk’ibi gukomeza kubikora, kuko ari umuyoboro mwiza wo gusangira ijambo ndetse no gukomeza kwibukiranya inshingano z’abanyarwanda batuye mu mahanga mu guteza imbere igihugu.