Sherrie Silver, uretse kuba muri bake batunze ama miliyoni yongeye gutumbagiza U Rwanda. Nk’uko yakejejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza abinyujije k’urubuga rwe rwa twita, Amb. Busingye Johnston yagize ati “You are an amazing Ambassador for Rwanda, Sherrie. You bring Rwandans immense pride by your incredible work on these streets, Shine on!”. Ugenekereje mu kinyarwanda Nyakubahwa Amb. yagize ati; “Uri umu amabasaderi mwiza w’u Rwanda, Sherrie. Utera abanyarwanda ishema bitewe n’ibikorwa byawe by’indashikirwa kuri iyi mihanda. Rabagirana!”
Inyenyeri Twakomojeho nayo mugusubiza ubu butumwa yifashishije uruzungu aho yagize Ati: “Hey guys this is the real Rwandan Ambassador for UK, I’m the only street ambassador.” Ugenekereje yagize ati; “Bavandimwe uyu niwe Ambasederi w’u Rwanda mu Bwongereza, jyewe mpagararirye u Rwanda kuri iyi mihanda!’. Yaherekeresheje aya magambo ifoto ye ari kumwe na Amb. aho bari bavuye gukurikirana umukino wa Arsenal kuri stade yayo.
Sherrie uyu ni muntu ki?
Sherrie Silver ni Umunyarwandakazi wavukiye mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, yavutse kuya 27 Nyakanga 1994. Nkuko tubikeshya ikinyamakuru the Famous naija, uyu mubyinnyi ntabwo yagize amahirwe yo kumenya se umubyara kuko yitabye Imana mbereho ukwezi kumwe ngo avuke, kuri ubu atuye mu Bwongereza aho abana na nyina umubyara. Yasoje amashuri mu cyiciro cy’amashuri afite impamyabumenyi y’amashuri ya kaminuza mu kumenyekanisha ubushabiti (Business Marketing), akaba kandi umubyinnyi wabigize umwuga dore ko abarirwa umutungo urenga million 700 z’amanya-Rwanda akomora mu kwihebera kubyina ndetse n’ibindi bikorwa agaragaramo nko kwamamaza, gukorana n’ imiryango mpuzamahanga, aho kugeza ubu ari Ambasaderi wa UN IFAD (United Nations IFAD, The International Fund for Agricultural Development).
Uyu mukobwa ukiri muto ariko izina rye rikaba ryaratumbagiye kumurusha, uretse kuba azwi mu karere, anibitseho ibihembo nka MTV VMA Award for Best Choreography 8018, Screen Nation Award For Best Performance in Film, ndetse yakoranye n’ibyamamare nka Rihanna, Childish Gambino, Saturday Night Live (SNL), Lady Gaga, Cardi B, Nicki Minaj, Wizkid, Burna Boy n’abandi tutarondora nk’uko tubikesha urubuga rwe bwite.
Muri iyi nyandiko turibanda kubikorwa bye muguteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cye cy’amavuko mu ruhando mpuzamahanga.
Vuba aha kuya 12 Ukuboza 2022 yagaragaye mu gikombe cy’isi cyaberaga muri Katari (Qatar) aho yabyiniye abari bitabiriye, by’umwihariko we nitsinda ryari rimugaragiye baje kubyina umushayayo mu mbyino yizihiye abitabiriye; ibi byatumye yongera kuzamura amarangamutima mu bakunzi b’imbyino gakondo ndetse nabatari bazi u Rwanda rubinjira mu mitwe. Kuwa 19 Ukuboza kandi yagaragaye yicaranye n’icyamamare akaba umwami wa Ruhago Didier Drogba; mu bikorwa bari batumiwe n’umuryango wabibumbye ishami rishinzwe ubuzima (WHO), aho yarimo asobanura uburyo u Rwanda rwahisemo ubwisungane mu kwivuza mituweli de sante. Yagize ati; “Ntewe ishema n’icyo leta ikora kugirango igeze ubuvuzi bw’ibanze cyane cyane kubantu batuye mu byaro, U Rwanda rworoheje uburyo bwo kubona umuganga aho waba uri hose mu gihugu hakoresheje telephone ngendwanwa.”
Ku italiki 09 Nzeri kandi yabaye umwe mu bayoboye ibiganiro byahuje AGRF (African Green Revolution Conference). Ibi biganiro byahurije hamwe abantu bafite aho bahuriye n’ubuhinzi baturutse imihanda yose ariko cyane cyane bibanda ku kuzamura umusaruro muri Afurika; Sherrie ntiyabuze kugaruka k’uruhare u Rwanda nk’igihugu cye cy’ amavuko kigira mu kuzamura ubukungu bw’umunyarwanda binyuze mu buhinzi.
Mu kwezi kwa Nyakanga kanga ibuguma yongeye kugaragara I Kigali, mu nama mpuzamahanga yo kurwanya malariya, aho yakaraze umubyimba mu mbyino za kizungu ndetse n’iza kinyarwanda, abari aho ntibabuze gutekereza ku byiza u Rwanda rwagezeho ndetse n’ibyo babikiye ba mukerarugendo bakwifuza gusura iki gihugu. Aho byabereye agahebuzo naho mukwezi kwa Gashyantare 2022, rwagati mu Bwongereza mu murwa mukuru London hamuritswe igishusho cyitiriwe uyu mwali giteze amaboko mu mbyino neza neza igaragaza u Rwanda. Iki gihe yatangaje ko yishimiye kugaragaza umuco we wa kinyafurika ndetse by’umwihariko inkomoko ye, ibi kandi byongeye kuzamura ishusho y’igihugu cy’u Rwanda akomokamo mu budasa bwe.
Ubukerarugendo ndetse na serivise; bimwe mu nkingi zikomeye U Rwanda ryubakiyeho ubukungu bwarwo hakorwa byinshi kandi ubona ko biba byashyizwemo imbaraga n’inzego zibishinzwe ngo harebwe uburyo byakomeza gutera imbere. Aha twavuga nk’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal; ikipe rurangiranwa yo mu Bwongereza hagamijwe kwamamaza ubukerarugendo, hakiyongeraho n’ikipe ya PSG ikinamo numero ya mbere muri ruhago uherutse kwegukana igikombe cy’isi umunya-Argentina Lionel Messi ndetse na numero ya kabiri mu mibare; umufaransa Mbappe. Aba bose kubona ku myenda bambara uhereye mu myitozo kugera mu rwambariro
handitseho Visit Rwanda bitera ishema abatari bake, ndetse bigakurura ibyamamare biturutse imihanda yose bije kwirebera ibyiza bitatse U Rwanda. Uherutse vuba aha mu buryo mutamenyekanye mu itangaza makuru ni umuririmbyi ukomeye Camila Cabello ukomoka muri Cuba unafite ubwenegihugu bwa Amerika, yatashye atabishaka aho yanezejwe no gusabana n’ingagi mu birunga.
https://www.sherriesilver.com/.
Inkuru yanditswe na: UWAGABA Joseph Caleb
Chief Editor: Rebe Birere Immaculee