Inkuru dukesha Igihe.com , Rwanda Day itaha izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Washington DC muri Gashyantare 2024 taliki ya 02-03.
Yaherukaga kuba mu 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Budage ubwo yari yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi ndetse nabandi bari bavuye mu Rwanda.
Ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.
Rwanda day yambere yabaye mumwaka wa 2010 ndetse imaze kuba inshuro 10.Rwanda day kandi twavuga ko imaze kubera mu mijyi itandukanye guhera mu 2010 harimo nka Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, Ubwo yari muri Canada mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwo muri Diaspora,yararitse Abanyarwanda kuzitabira uwo munsi udasanzwe uzaba umwaka utaka 2024.
Muri Rwanda Day iheruka, Perezida Paul Kagame yatanze impanuro zitandukanye ku banyarwanda, abibutsa ko ari inshingano zabo gukunda igihugu, bakagitera ingabo mu bitugu kugira ngo kidahagarara mu rugendo rugana imbere. Ati “Tugenda nk’indege, n’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo tukagenda. Hari n’iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza.”
“Igikenewe ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, twebwe, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito.’’
Yavuze kandi ko abanenga Rwanda Day, ari abatazi igisobanuro cyayo. Ati “Ejo nahoze nsoma abantu bandika, mbese harimo no kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni Politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura, kubera ko njye nari nziko ari uko bigenda.”
ABIFUZA kwitabira Rwanda Day biyandikisha he?
Yes it’s great