Ubuyobozi bwa Ambasade n’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Polonye bahuriye mu mugi wa Poznań uherere mu burengerazuba bwo hagati muri Poland, umujyi uzwi nk’isoko y’ubukirisito bwa abanya- Polonye. Ahasaga mu kinyejana cya 9 bizwi ko umwami wariho icyo gihe Mieszko wa I ariho yabatirijwe kuwa 14 Mata 996, abahanga bavuga ko ariho havumburiwe umutagi ukunzwe na benshi ku isi na mutagatifu Martin waje no kumwitirirwa (Saint Martin croisant), mu mwaka wa 2008 washyizwe mu biribwa bikwiriye kurindwa n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.
N’umujyi kandi utuwemo n’Abanyarwanda basaga 400 biganjemo urubyiruko ruri mu mirimo itandukanye ndetse babifatanya no kwiga, amasomo ya siyansi, ubumenyingiro, icungamutungo, ubuganga ikoranabuhanga n’ibindi byinshi, mu mudiho w’imbyino gakondo itorero ICYEZA ryasusurukije abitabiriye uyu munsi udasanzwe mugutangiza uyu munsi ngarukamwaka.
Kuri uyu munsi w’intwari Nyakubahwa Amb. Prof. SHYAKA Anastase yagize ati: “Abanyarwanda dufite agaciro n’uwagakandagira ntiyabishobora nuwagahirika ntibyamushobokera; “umuntu iyo afite ikintu cy’agaciro ntabwo acyandarika aho abonye” mu kwiriye kubizirikana kandi mukabiharanira ibi kubigeraho byasabye ikiguzi aho twicaye aha tugomba kubizirikana twange amacakubiri tuzirikana ko ubumwe bwacu aribwo budasa bwacu”.
Nyakubahwa Amb. Kandi yagarutse ku byiciro by’intwari z’ U Rwanda byose uko ari bitatu, Imanzi, Imena, Ingenzi yagize ati; “Ibi byiciro byose bifite agaciro gakomeye yikije kandi ku cyiciro cy’Imena kigaragaramo abanyeshuli b’i Nyange bari bato nkamwe baharanira ubumwe no kwanga amacakubiri byabaviriyemo kubura ubuzima rero ibi bikwiriye kuba mu mitima yanyu nk’abakiri bato. Ubutwari ni indangagaciro ikomeye mu mateka no mu muco by’u Rwanda. Ubutwari ni bwo bwahanze u Rwanda, ni bwo bwarwaguye ni bwo bwakuye u Rwanda mu bihe by’amage rwanyuzemo, ubutwari ni bwo bwateje imbere u Rwanda kuva kera kugeza ubu.”
Feza Beatrice, umwe mubanyeshuri wiga icungamutungo yagarutse ku ndangagaciro Ati: “Indangagaciro harimo nko kwubaha Imana, gukunda igihugu, kwubaha abandi, ibi bituma ushobora kubaho ugakora ibikorwa byakuganisha kuba intwari n’ibikorwa by’indashyikirwa ariko muri ibyo byose dukwiriye gukuramo ikintu kingenzi ibyo intwari zose zagezeho cyangwa zakoze babikoze ntacyo bategereje nk’inyungu babikoze batitaye niba hari ubareba cyangwa ubitayeho babikoreye mu mutima n’indangagaciro zo gukunda igihugu. Indangagaciro tuzigire umuco nikintu cyo kugenderaho twubaha impanuro zabakuru, aho turi hose kuko dufite uburyo n’amahirwe byuko dufite benewacu hano turi.”
Pacifique WIBABARA, uhagarariye urubyiruko n’umuco yibanze cyane ku gushimira intwari z’U Rwanda Umunsi w’intwari 1 Gashyantare ni umunsi uba mu mitima yacu n’umunsi kandi utwibutsa icyo intwari zadukoreye zaduhaye umurongo ngenderwaho, abo twizihiza uyu munsi barabiharaniye baduhaye iwacu baduha igihugu ndetse na gakondo dukwiriye kubashimira ariko kandi tukibuka ko tubagomba kuzirikana no kwusa ikivi batangiye duharanira kubahesha ishema, dushyigikirana, dukundana kandi byose tukabigira ibyacu. Ati; “Dukwiriye kumenya amateka y’Intwari z’Igihugu no kwigira ku bikorwa by’ikirenga zakoze, ibi tuzabigeraho twimakaza gukunda umuco wacu, igihugu n’ururimi rwacu no guharanira kugiteza imbere kikagira ishema mu ruhando rw’amahanga.
Bwana Allan NYOMBAYIRE, uhagarariye abanyarwanda, yagarutse kucyo urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakora mugushimangira indangagaciro z’umuco w’u Rwanda yagize Ati: “Dukwiriye kuzirikana ko; Kwirinda kugambanira Igihugu, Kwirinda kwifatanya n’abasebya u Rwanda, Kugaragaza isura nziza y’u Rwanda no kwitwara neza mubo tubana nabo hano mu mahanga ari inshingano n’agaciro kacu.” Niba ababyeyi bacu tubagomba icyubahiro, urukundo no kubitaho ubwo mwumva igihugu tukigomba iki?, Ku kigambanira ni ukugambanira umugongo uhetse abanyarwanda bose aho bari, kirazira gutema ishami ry’igiti uryicayeho. Intwari zacu zaduhaye umukoro urugero Umwami Mutara wa III Rudahigwa aho yagize Ati; “U Rwanda si urwange ni urwabanyanda nijye wabo nabo bakaba bene Imana.” ibi rero bitwereka agaciro yahaga igihugu ababyeyi bacu barumuna bacu babamo.
Bwana Eric Nshimiyimana rwiyemezamirimo mubijyanye n’uburezi ,mu byukuri dufite amahitamo abiri gusa irya mbere ni ukuba intwari irya kabiri ni ukuba intwari ibi bivuze ko amahitamo yacu nk’abakiri bato dukwiriye kuba intwari duharanira gusigasiga ibyagezweho dushaka ubumenyi buganisha ku iterambere ry’igihugu tugishakire ubushobozi. tuzirikane gukunda umurimo, no kwiha intego kandi twabigeraho.
Kandi yunganiwe nabarimo uhagarariye umuryango RPF INKOTANYI bwana Eng. Arma NGARAMBE wibanze cyane kubikorwa abanyarwanda bagezeho mugihe gito bamaze batuye muri uyu mujyi. Uyu munsi dufite itorero ryacu Icyeza kandi mwaribonye uburyo ribyina, muzi umunyabugezi Birasa Art ndetse na Aimable, aba nibamwe mubari hano kandi bakora byinshi ngo bateze imbere ururimi, umuco n’igihugu cyacu. Twese hamwe dukwiriye gukora cyane mu nyungu zaburi munyarwanda.
Dr. Claver NUMVIYIMANA, umushakashatsi mubyubuhinzi, mu kiganiro yagejeje kubitabiriye uyu munsi ati: “Icyerekezo 2050 gikubiyemo byinshi mu ngingo zikigize harimo ingingo enye zitureba. 1. Iterambere mu bushobozi n’imibereho myiza by’abaturage, 2. Ubushobozi bwo kurushanwa mu ruhando mpuzamahanga no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu, 3. Ubuhinzi bubyara ubukire, 4. Iterambere ry’imijyi n’imiturire igezweho, nkuko mubibona
nk’Abanyarwanda baba mu mahanga dukwiriye gukomera ku butwari dushakira u Rwanda imbuto n’amaboko mu kugera kuri izi ntego u Rwanda rwahisemo dushyigikira gahunda za reta tukabikora mu rukundo, rw’igihugu cyacu.
Umwanditsi: Joseph UWAGABA Caleb
Chief Editor : Rebe Birere Immmacule