Taliki 18 Gicurasi 2024, muri kaminuza iherereye muri Żwirki i Wigury 61, 02-091 Warszawa, mu gihugu cya Polonye habereye umuhango aho abanyeshuri baturuka ku migabane itandukanye bamuritse imico gakondo ndetse n’ibikorerwa iwabo.
Mubamuritse harimo abanyeshuri baturuka mu Rwanda, Burundi, Taiwan, Pakistan, Ubuhinde, Ukraine, Iran, Syria, Korea, Lebanon, Palestine, Peru, Malaysia
Abanyeshuri baturuka mu Rwanda no mu Burundi nabo bihurije hamwe bamurika ibikorwa bitandukanye birimo; icyayi, imyambaro, ibikoresho yerekana ubugeni n’ubukorikori, byose bikorerwa mu Rwanda no mu Burundi.
Iwacu Times twaganiriye n’umwe muri aba banyeshuri atubwira ko impamvu bahisemo guhuriza hamwe Abarundi n’Abanyarwanda ari uko ibihugu byombi bituranye kandi umuco uburanga ukaba udatandukanye cyane ndetse ko n’indimi bakoresha zidatandukanye cyane.
Yagize ati: “twahisemo gushyira hamwe nk’abavandimwe kugirango tugaragaze umuco wacu hano muri Polonye ndetse tunerekane ko, nubwo tuba turi mu mahanga, umuco wacu tuwugendana.”
Nk’uko insanganyamatsiko yabivugaga, “Ubudasa”, hanabayeho no kwerekana imbyino gakondo z’ibihugu bitandukanye byari bihagarariwe n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza.
BALLET ICYEZA, itsinda ry’abanyarwanda batuye muri Polonye babyina imbyino gakondo, ryasusurukije abari bitabiriye uyu muhango mu mbyino z’iwacu zibereye ijisho. Abari bitabiriye bagaragaje ko banyuzwe cyane n’imbyino gakondo nyarwanda.
Abanyeshuri baturuka mu bindi bihugu nabo bamuritse imico yabo ndetse n’imbyino gakondo zitandukanye.