U Rwanda ni igihugu gito ariko cyiza , bityo bituma abantu benshi kw’isi, cyane cyane abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye bifuza gushora imari no kugirana umubano n’U Rwanda.
Ntagihe kinini gishize U Rwanda rufunguye Ambassade yarwo mu gihugu cya Polonye ariko kugeza ubu, umubano w’ibihugu byombi ukaba umaze kugera ku rwego rushimishije. Ibi bikaba biri gutanga umusaruro ugaragara yaba mu burezi, ubuvuzi, ubucuruzi, ndetse tutibagiwe kandi na dipolomasi.
Taliki ya 16 Gashyantare ambasade y’U Rwanda muri Polonye yifatanyije nabayobozi ndetse nabashoramari bo muri polonye mumujyi wa Lublin muri gahunda y’ambassade yo gukangurira abantu amahirwe no kubashishikariza gushora imari mu Rwanda .Nyakubahwa ambasederi Prof SHYAKA Anastase yanagiranye ibiganiro numuyobozi wumujyi wa Lublin; Guverineri wungirije w’intara ndetse nubuyobozi bwa kamunuza yigisha ubuvuzi (Medical University of Lublin).
Aba bayobozi kandi bashimiye byimazeyo Ambasaderi prof SHYAKA Anastase ndetse n’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Polonye.Iyi nama yuhuje abashoramari ndetse nabarwiyemeza Mirimo basaga 30 bava mubyiciro bitandukanye (Ikorana buhanga na inovasiyo,ubucuruzi,uburezi,ibikorwa remezo, ubuhinzi, sinema,Real estate , ubucukuzi bwamabuye ni bindi.
Yanditswe na Sunday Séverin
Chief Editor : Rebe Birere Immmacule