Ballet Icyeza ni itorero ryashinzwe n’abana b’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Poland bishyize hamwe kubw’impamvu nyinshi ariko aho twazikubira muri ebyiri z’ingenzi: gusigasira umuco nyarwanda mu mahanga (culture transmission). Kwamamaza U Rwanda mu burayi (Branding Rwanda). Biciye mu mbyino, ari nabyo bari mugitaramo cy’Umuco muri kaminuza ya Vistula (Vistula University) Imwe muzikomeye muri Poland.
Mugikorwa kiswe “Global Fest 2023; The WHOLE WORLD IN ONE PLACE” Aho ibihugu byinshi byo kwisi byari byateraniye mu rwego rwo kwizihiza no kwerekana umuco wubahiriza ibihugu byabo U Rwanda nk’igihugu gifite umuco ukomeye nkuko byemezwa na UNESCO ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku gusigasira umuco, rwahagarariwe na Ballet Icyeza, ribyinamo abana ba banyarwanda batuye mu gihugu cya Polonye mu murwa mukuru wa Warsaw.
Mu buhanga buhambaye ibyino n’imidiho inogeye ijisho, Ballet ICYEZA yerekanye ko ari itorero ry’abasore n’inkumi banyotewe no kwerekana urukundo bakunda igihugu cyabo bagikundisha n’abandi, ibi bigaragazwa n’uburyo bari bishimiwe n’abitabiriye iri serukiramuco. Umwe mubitariye iki gikorwa yagize ati: “Nimwe bantu bazamuye amarangamutima yange maranye iminsi agahinda gakabije ariko kubera imbyino zanyu rwose ndumva umutima wange uruhutse murakoze cyaneeeee”.
Mu mbyino zitandukanye itorero Icyeza, ryatanze ubutumwa buherekejwe n’imbyino zasusurukije abari bitabiriye ibi birori ndetse barizihirwa cyane, mubandi bitabiriye ibi birori baturutse ku migabane itandukanye harimo ibihugu nka Zimbabwe, ubushimwa, Taiwan, Ubuhinde, Azerbaijan, Iraq…
Tugarutse ku itorero icyeza ryavutse vuba aha ariko rikaba rimaze kuba ubukombe , Nta myaka myinshi ishize abanyarwanda benshi batangiye kuyoboka igihugu cya Pologne nk’inzira ishoboka mubijyanye n’amashuri ndetse n’imibereho, nyuma hashinzwe RCA Poland (Rwanda Community Abroad) yiyubakamo inzego z’ubuyobozi guhera ku rwego rw’umudugudu, Akarere ndetse no ku rwego rw’Igihugu muri izo nzego rero umuco by’umwihariko urahagararirwa, gahoro gahoro uko abanyarwanda bagendaga bihuza barahuraga bagatarama mu mazu yabo ndetse na amahuriro mato mato, Ambassade aho iziye itangira gushyigikira impano ndetse no guhanga udushya bityo iri itorero riboneraho gufata umurongo n’izina, nyuma nibwo bake mu bagize itorero bihuje bariha umurongo; izina, gahunda y’ibikorwa ndetse biyemeza gutangira urugendo rwo kwiyubakamo ubushobozi binyuze mu kwigira,mu kunoza gahunda zabo no kubaka uburambe (sustainability) bwa Ballet Icyeza.
Mu butumwa bw’ uwari uhagaririye Kaminuza ya Vistula yagize ati; “ Intego yacu ni ugukomeza Guhuriza hamwe isi biciye mu mico ya buri gihugu, aho buri gihugu kizana umuco wacyo tukawizihiza ndetse tukamenya biruseho icyo igihugu gifite bishingiye mu muco cyangwa imbyino, ibi bihugu byose mwabonye bihuriye ku kintu kimwe kandi gikomeye “IBYISHIMO” iki ni kintu gikomeye kandi buro muntu aba akwiriye guharanira iyo wishimye ubasha kwiga ugafata iyo wishimye ubasha gutekereza ejo hazaza.”
Inkuru yanditswe na Joseph Caleb UWAGABA
Very nice bana biwacu