Muruzinduko arimo Nyakubahwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Repubulika y’ U Rwanda arimo kugirira muri polonge aho yitabiriye inama ihuza abahagarariye ibihugu byabo muri Polonye ndetse akaba n’umushyitsi mukuru mukiswe POLISH CONFERENCE OF AMBASSADORS 2023, aha yagiranye ibiganiro bitandukanye ndetse hasinywa amsezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi n’umuhango witabiriwe na Mugenzi we Minisitiri w’ ububanye n’amahanga wa Poland.
Mu itangizwa ry’iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu byabo yabereye mu murwa mukuru wa Warsaw, Nyakubahwa Minisitiri w’ ububanye n’amahanga wa Poland Zbigniew Rau, yahaye ikaze mugenzi we w’u Rwanda ku munsi wayo wa mbere n’Imana izasozwa kuwa 23, Kamena, ikazibanda kubintu bitandukanye birimo ubufatanye mubya Dipolomasi (Diplomacy), ubukungu, ubutwererane, uburezi, Umutekano n’ibindi…
Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Miniseteri y’ububanye n’amahanga ya Polonye Nyakubahwa Zbigniew Rau agira ati; “ U Rwanda ninka Polonye bazirikana ko u Burusiya bwateye Ukraine kandi ari ukurengera no kurenga ku mategeko mpuzamahanga by’umwihariko amabwiriza y’ umuryango w’abibumbye. Ntibishoboka guceceka no kwifata ku bintu nkibyo bigararira buri wese ko ari igikorwa cyo gusuzura no kubahuka ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bw’abanya Ukraine. Ubushotoranyi igihugu cy’u Burusiya bwakoze bwateje agaka mukubura kwingufu, Ihunganbana mu by’ubukungu, ndetse birumvikana biteza ingorane ibikorwa bw’ubugiraneza! Ndashimira cyane Kigali kuba yarifatanije natwe mukurwanya ibi bikorwa by’igisirikare cy’uburusiya.”
Muri iyi nama kandi hasinywe amasezerano mubyo gusangira ubunararibonye mubya Diplomasi n’amahungurwa azafasha abakozi ba reta muri urwo rwego kurushaho kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo kunoza akazi kabo mu bihugu byombi, aya ni amasezerano twavugako ari amwe muyakomeye menshi U Rwanda rugiranye n’igihugu cya gatanu mubifite ubukungu buhagaze neza mu muryango w’ ubumwe bw’ uburayi (EU)
Muri uru ruzinduko kandi Nyakubahwa Ministeri Dr. Vicent Biruta yakiriwe na Nyakubahwa President wa Repubulika ya Polonye Andrezej Duda amugezaho ubutumwa bwa mugenzi we w’ u Rwanda ndetse yaje no kwakirwa na Minisiti w’intebe Nyakubahwa, Mateusz Morawiecki nawe bagiranye ibiganiro byihariye ariko amakuru IWACUTIMES ifite nuko aba bombi bibanze cyane kugukomeza kwagura umubano n’isoko abanyarwanda n’anyapolonye bakomeza kwungukira mu mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Twabibutsa ko Polonye ari kimwe mu bihugu U rwanda rufitemo umubare munini w’urubyiruko abenshi muribo bakaba bari mu masomo atandukanye mu makaminuza aherereye mu migi minini nka Warsaw ,Poznań ,Bydgoszcz, Wrocław,Katowice,Radom,Opole nahandi henshi iyi migi yose yabaye igicumbi n’ahantu bashakira ubumenyi mubyiciro bitandukanye nka amasomo y’ikirenga (Ph.D.) amasomo y’ikiciro cya 3 cya Kaminuza ndetse n’icyambere. Kubera ubwinshi bw’abagana iki gihugu ndetse n’amahirwe kigaragaza mugufungura uburyo bworohereza abanyamahanga kuhaba byatumye U Rwanda ruhafungura Ambassade kuri ubu iyobowe na Nyakubahwa Amb. Prof Shyaka Anastase umaze kwubaka no gushyira itafari muburyo budasubirwaho ku mubano w’ibihugu byombi.
Umwanditsi.
Joseph Uwagaba
Wowww! Iwacu Times nyamara aba bantu bafite akamaro.