Kuri uyu wa kabiri abanyarwanda batuye muri Poland bazindukiye mugikorwa bise ubukwe aho abatuye mu migi itandukanye babukereye, mukwitabira ubutumire bahawe na Nyakubahwa President wa Republika y’u Rwanda ngo nabo bagire uruhare mubyemezo bifatirwa abanyarwanda cyane cyane ababa mu mahanga.
Poland mu murwa mukuru Warsaw abasaga magana abiri byitezwe ko bari bwitabire iki gikorwa mboneka rimwe dore ko ariho hamwe mu hatoranyijwe nka site, iri buhagararire abanywa-Rwanda batuye mu mahanga ku isi yose,
Inama y’igihugu y’umushyikiranno ku nshuro ya 19 ni ihuriro rikomeye rihuriza hamwe abanyarwanda batuye mu gihugu hose kimwe n’abatuye mu mahanga aho bahura ninzego nkuru z’igihugu haganirwa ku mibereho y’abanyarwanda, hano kandi haganirwa ku ngingo zitandukanye ndetse n’ibitaragenze neza biravugwa.
Muri iyi nama imwe muzihuza abanyarwanda benshi abitabiriye baba bitezweho gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bimwe na bimwe, umukuru w’igihugu akabisubiza cyangwa akabitangaho umurongo hagamijwe gushaka icyaduteza imbere,
Uyu mwaka Umushyikirano uzaganira ku iterambere ry’igihugu hagamijwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda, n’imbaraga zirimo gushyirwamo mugushaka ibisubizo ku bibazo byugarije igihugu, bizaba amahirwe kandi yo kurebera hamwe urugendo rwakozwe ku bumwe n’ubwiyunge hitegurwa kwibuka kunshuro ya 30 genocide yakorewe abatutsi muri 1994 no gutangiza ibiganiro ku buryo urubyiruko rwafata iyambere mukubaka u Rwanda twifuza.