Mu butumwa yabageneye kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Ukuboza 2023, Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu z’u Rwanda yatangiye yifuriza abagore n’abagabo bari mu ngabo no mu zindi nzego z’umutekano bose iminsi mikuru myiza n’Umwaka mushya muhire wa 2024.
Yabibukije kandi ko umwaka mushya ari igihe cyiza cyo kwisuzuma no gufata ingamba nshya zo kugera ku byo biyemeje aribyo kurengera igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Ati: “Ndabashimira kubw’imyitwarire myiza n’akazi gakomeye mukora ko kurinda igihugu cyacu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe bisoza umwaka”.
Yijeje kandi imiryango yaburiye ababo kuri uyu murimo ko aha agaciro ubu bwitange kandi ko leta izakomeza kubaba hafi.
Yagarutse no k’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika, ati: “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga”.
Yasoje abibutsa ko ari ishema kurengera igihugu cyacu ndetse abasaba no gukomeza kuzuzanya izi nshingano ubutwari n’umurava.