Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Morocco barishimira ko bagiye gutora bwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, rugashishikariza bagenzi babo kuzitabira amatora tariki 14 Nyakanga 2024 ku biro bya Ambasade y’u Rwanda.
Keza Kellia, Umunyarwandakazi utuye muri Morocco, ni umwe mu bishimiye gutora ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika.
Yavuze ko ari ubwa mbere agiye gutora akaba ari igihe cye cyo kwitabira gahunda za Leta, agashishikariza buri munyarwanda wese kuzitabira amatora.
Yagize ati: “Ndararika buri munyarwanda wese utuye Morocco by’umwihariko abagiye gutora bwa mbere, tuzahurire kuri Ambasade i Morocco ku itariki 14 Nyakanga 2024, ibaze ntatoye!”
Uwisa Cyeza Rachel na we utuye muri Morocco avuga ko muri uku kwezi kwa Nyakanga hari amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’Abadepite bityo akaba ari mu kiragano cy’abagiye gutora bwa mbere.
Ati: “Birashimishije cyane kandi ni ingenzi. Ijwi ryanjye n’ijwi ryawe yatanga ikinyuranyo kinini mu hazaza h’igihugu cyacu.”
Aha ni ho ahera asaba bagenzi be kwitabira amatora tariki 14 Nyakanga kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Morocco.
Sam Shyaka umuyobozi wa diaspora Maroc yakanguriye umunyarwanda wese kuzitabira amatora.
Igihugu cya Morocco gituwe n’Abanyarwanda 131 n’abandi bahaba ku buryo budahoraho, nk’uko tubikesha Uwimbabazi Sandrine Maziyateke ukora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nk’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Diaspora y’Abanyarwanda.