Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Polonye ku taliki 08 Gicurasi hateganyijwe igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyateguwe na ambasade y’ u Rwanda ku ubufatanye n’abanyarwanda batuye muri Polonye.
Uyu muhango kandi ukaba uzitabirwa nabashyitsi munzego zitandukanye z’igihugu cya Polonye. Uyu muhango ukazabera mumurwa mukuru wa polonye Warsaw Muzeum Historii Żydów Polskich POLIN
ul. Anielewicza 6, Warsaw ku isaha ya saa munani zamanywa kugeza saa kumi z’umugoroba.
Allan NYOMBAYIRE uhagarariye abanyarwanda batuye muri Polonye yagize ubutumwa atanga agira ati’’ Uyumunsi ni umunsi ukomeye mumateka y’igihugu cyacu kuko “Kwibuka bidufasha gusubiza amaso inyuma no kureba ngo tuvuye he, tugeze he, turajya he? Ni nako dusubiza agaciro abacu bishwe mu gihe kingana n’iminsi 100 ituremerera cyane. Ntiduheranwa n’agahinda kuko ibi byose dukora ni ukugira ngo twubake dufatanyije Isi nziza cyane ko dufite ubuyobozi butaducamo ibice nk’ubwahozeho.”