Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024, abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu mujyi wa Grand Rapids muri reta ya Michigan ku mugabane wa Amerika, aho baje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda, Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo umuyobozi w’umujyi wa Kentwood (Mayor) Stephen Kepler.
Kwibuka ni igikorwa kiba mugihe kiminsi ijana ndetse kitabirwa n’abantu batandukanye, muri Grand Rapids umwe mu mijyi igize reta ya Michigan abanyarwanda bahatuye bahuye muguha icyubahiro no kuzirikana abazize Jenocide, umuhango wabimburiwe n’isengesho ndetse no gufata umunota wo kwibuka, ndetse hakurikira gusoma amazina ya bamwe mubazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Mu buhamya bwatanzwe na Bwana Kizito Kalima, Jenocide yabaye ari umwana muto ndetse yari yagiye gusura abantu mu biruhuko bya pasika, biba ngombwa ko asubira murugo ariko aza kwumva kuri radio bavuga ko indege ya perezida bayirashe we byaramutangaje ariko biranamushimisha kuko yumvaga nyine bitangaje nkumwana, mama we amubwira ko bibaje cyane kuko ikiri bukurikireho ari ibibazo biri bugwire ubwoko bwe bw’abatutsi, nyuma gato haje abantu basenya inzu yiwabo ndetse batangira kubirukankana yaje kwisanga mu ishyamba yahunze ari kumwe nabamwe bo mu muryango we yagize ati: “Abicanyi baje kudusanga aho twari turirukanka ariko tuza kugera ahantu hari umugezi kandi tugomba kuwambuka aho twari kwambukira hari bariyeri iriho interahamwe byabaye ngombwa ko twishora turambuka baradufata bamwe muri twe barabica nanjye bankubita umuhoro mu mutwe ariko sinapfa. Icyo nababwira nuko umuntu ufite umubyeyi ntuzigere ubifata nkibisanzwe ahubwo ujye ubitaho kuko abanjye mbaheruka mu myaka 30 ishize.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kentwood Stephen Kepler: ni iby’icyubahiro kuba hano mu muhango wo kwibuka hano muri America nk’igihugu cyanyu twifatanije namwe, mpora numva ubuhamya bw’abanyarwanda hari uwo twaganiriye ambwira ko umuryango we wose ababyeyi nabo bavukana bafashwe babajugunya ku mpanga y’umusozi ibyo bintu byarambabaje mpora mbizirikana ko hari imiryango yazimye mu Rwanda ariko mwe muri hano mukwiriye guhora mubizirikana. Jyewe nubwo ndi umuyobozi mubya politike ariko nemera Imana ndabibutsa kwisunga Imana muri ibi bihe ndetse no kuyegera tukayisaba Imbaraga zo kudushoboza ariko kandi natwe nk’abayobozi dukwiriye guharanira ko ibyabaye bitakongera kuba ukundi.
Dr. Jean Kayitsinga Umwarimu muri Kaminuza ya Michigan State University impuguke mubyimibanire (Socialogy) kandi yanakoze ubushashatsi butandukanye mubijyanye n’imyitwarire(Behaviours) amarangamutima (Emotional) n’ibindi yagarutse kumateka y’u Rwanda mbere ya Jenocide ahera inyuma cyane mugihe cy’abakoroni, ubwo ababirigi bari bamaze gutsindwa mu ntambara ya kabiri y’isi abari abayobozi icyo gihe haje kubaho gushyira abantu mu byiciro ndetse bigenda bikwirakwizwa ko abatutsi ari abimukira baturuka muri Egypt na Ethiopia, amateka yakomeje kugenda ahindagurwa kugeza aho bigera kuri reta ya Habyarimana ubwo abanyarwanda benshi bari bamaze kuba impunzi mu mahanga, muri 1990 izo mpunzi zaje kuvamo abarwanyi bitwa RPA banafata icyemezo cyo kwinjira mu gihugu kungufu kuko iby’ibiganiro byari byananiranye bahagarika ubwicanyi bwari burimo kuba hirya no hino mu gihugu, amahanga yabuze uko abiha izina akabyita uko ashatse byanatumye hataboneka uwatabara ngo ahagarike ubwo bwicanyi, nyuma ya Jenocide hakomeje kubaho abantu benshi bapfobya bakanaha ibyabaye mu Rwanda bakabiha amazina atandukanye.
Yakomeje abaza abantu ati: “Ese U Rwanda rurihe mu myaka 30 ishize,” wakwibaza uti ko abantu bari bashize bishwe amafaranga muri bank yasahuwe ndetse igihugu cyasenyutse niki cyari gukurikiraho? Ibyo twagezeho ni uruhurirane rw’ubuyobizi bwiza, abanyarwanda bashyize hamwe ndetse bafite umutima ukomeye wo kwiyubaka nibyo byatumye u Rwanda ruva mubihugu bikennye cyane ubu n’intangarugero muri Afurika.
Faith wari uhagarariye ubuyobozi bw’ambasade y’u Rwanda muri America mu ijambo yagejeje kubitabiriye kwibuka30, igihe nk’iki U Rwanda nk’igihugu turibuka ntabwo ari imyaka gusa ahubwo twibuka urugendo rwakoze mukwiyubaka no kwubaka umunyarwanda mungeri zose, kwibuka rero kuri twe ni uguha agaciro abacu ariko kandi turushaho no kwiyemeza ko ibyabaye bitakongera kuba ukundi.
Amafoto