Iri tegeko ryahurije hamwe itegeko rigenga abantu n’umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano ndetse n’izungura.
Mu byatumye iri tegeko rivugururwa harimo no kuba gatanya zariyongeye cyane mu myaka itanu ishize, kuko nko mu 2018, imiryango yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213. Naho mu mwaka 2021/2022, imiryango yatandukanye burundu binyuze mu nkiko ni 3322.
Dore zimwe mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko watangajwe n’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda:
Kumvikana mu ibanga uburyo icungamutungo rizakorwamo
Ubusanzwe abantu bajya gushyingirwa mu mategeko babaga bafite amahitamo atatu yo gucunga umutungo arimo ivangamutungo risesuye, ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo risesuye.
Abashaka gushyingirwa bashobora gukora amasezerano y’ubwumvikane imbere ya Noteri y’uko bazacunga umutungo wabo, bakanavugamo uruhare rwa buri wese mu guteza imbere urugo.
Iri tegeko rishya kandi riha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo, no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.
Mu gihe habayeho gatanya abashakanye barasezeranye ivangamutungo rusange, bazajya bagabana 50% ari uko bamaranye byibuze imyaka itanu, bisabwe n’umwe mu bashyingiranwe.
Mu gihe upfushije uwo mwashakanye, mwarasezeranye ivangamutungo rusange, uzajya wemererwa kwegukana umutungo wose asize ariko ntuzemererwa kugurisha cg gutanga ibirenze 1/2.
Kurongora/rwa ku myaka 18
Imyaka yo gushyingirwa ni 21 ariko umuntu ugejeje byibuze imyaka 18 ashobora gusaba gushyingirwa akabyemererwa n’Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Karere.
Imyaka y’ubukure igenwa n’itegeko mu Rwanda ni 18, ni yo umuntu yemerewe kuba yasinya amasezerano y’akazi, kuba yanywa inzoga cyangwa kuba yakora imibonano mpuzabitsina ariko itegeko ntirimwemererwa gushyingirwa kereka agize 21.
Uyu mushinga w’itegeko urashaka ko imyaka yo gushyingirwa iva kuri 21 ikajya kuri 18, umuntu ufite iyo myaka, igihe hari impamvu zumvikana, agasaba ku rwego rw’Akarere ko yemererwa gushyingirwa.
Kudafata ku ibendera ry’igihugu mu gihe cyo gusezerana
Uyu mushinga uraha kandi uburenganzira abari mu muhango wo gushyingirwa kudafata ku ibendera ry’igihugu.
Mu gihe abarimo gushyingirwa “umwe abwira mugenzi we ko azamukunda, akamubanira neza” gufata ku ibendera avuga ibi “ntibisobanuye ko umuntu azakomeza kubahiriza iyo ndahiro kuko tubona ubutane hatanashize umwaka”, nk’uko uwo mushinga w’itegeko ubivuga.
Bityo uyu mushinga urateganya ko ufata ku ibendera azajya aba ari umwanditsi w’irangamimerere gusa.
Gutandukanya abantu kuko badahuza
Mu Rwanda havugwa ubwiyongere bukomeye bwo gutana kw’abashakanye mu myaka ya vuba.
Zimwe mu mpamvu zemerwa n’inkiko zo gutandukanya abashakanye bisabwe n’umwe cyangwa ku bwumvikane bwa bombi harimo; ubusambanyi, guhoza ku nkeke, guhohoterwa n’uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 no kutabana hagashira imyaka ibiri.
Muri uyu mushinga leta iravuga ko byagaragaye ko “kudahuza kw’abashyingiranywe” ari indi mpamvu abasaba ubutane bakomeje kugeza ku nkiko kandi idateganywa n’itegeko, uyu mushinga ukaba wongeramo ibyo “nk’imwe mu mpamvu zo gusaba ubutane”
Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, aho ishyaka riri ku butegetsi rifite ubwiganze, yahise yemeza ishingiro ry’uwo mushinga yagejejweho na Minisitiri Uwamariya, nyuma y’aha uzagezwa muri Sena y’u Rwanda aho naho utitezweho kubangamirwa, mbere y’uko usinywaho na Perezida Paul Kagame ugahinduka itegeko.