Itorero icyeza ryongeye guserukana ubwema mu gitaramo cyateguwe na (Amakuru Shop) iri rikaba iduka rikora ubucuruzi bw’ikawa y’U Rwanda muri polonye rikagengwa na fondasiyo y’abamisiyoneri b’idini Gatolika yitwa Salvatti foundation rifatanyije n’ikigo cy’amashuri cyitwa Szkoła Podstawowa Nr 6 w Ząbkach,
iri shuri aho ryari mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa byabo bamaze igihe kinini bakorera muri Africa, berekana imico itandukanye ya afurika biciye mu gitaramo bakoreye muri iki kigo cy’amashuri abanza n’ay’isumbuye cyo mu mugi witwa Zabki uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Pologne (Warsaw).
Iki gitaramo kikaba cyari kitabiriwe n’abayobozi ba Salvatti foundation, ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’amashuri cya Szkoła Podstawowa Nr 6 w Ząbkach, ubuyobozi bukuru bw’umugi wa Zabki, abanyeshuri bahiga , ababyeyi baharerera bamwe mu baturage batuye muri uwo mugi ndetse n’abanyarwanda batuye mu mugi wa Warsaw bari baje gushyigikira itorero ryabo.
Nta gihe kinini gishize itorero Icyeza rishinzwe na bamwe mu banyarwanda batuye mu gihugu cya Polonye bagamije kwagurira imbago U Rwanda biciye mu muco gakondo, iri torero rikaba rikomeje kugaragaza kudatezuka no gutera imbere umunsi ku wundi, aho kugeza ubu bamaze kumenyekana mu mbyino gakondo zikundwa cyane cyane n’abaturage b’igihugu cya Polonye.
Kuri iyi nshuro ababyinnyi bibumbiye muri iri torero batunguye benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo batambuka mu ntambwe y’intore ,baseruka neza binogeye ijisho, mu mikino yose bamuritse wabonaga ko nta washoboraga kubakuraho amaso bitewe n’uburyo babikoraga kinyamwuga ndetse ukabona ko biteguye koko, iki gitaramo kiri guhumuza benshi mu bitabiriye iki gikorwa bifuje kugirana amafoto y’urwibutso n’ababyinnyi b’itorero Icyeza.
Mu ijambo risoza iki gikorwa bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa harimo Mayor w’umugi wa Zabki ndetse n’umuyobozi wa Salvatti Foundation bagarutse ku kugushimira itorero Icyeza ryabasusrukije bidasubirwaho kuri uwo munsi cyane ko ari naryo ryafunze igitaramo, naho umwe mu banyeshuri wari witabiriye iki gitaramo waganiriye na IWACU TIMES yatubwiye ko yakunze cyane imbyino gakondo z’igihugu cy’u Rwanda anavuga ko by’umwihariko imigara y’intore ndetse n’inshabure z’abakobwa ari bimwe mu birango byihariye u Rwanda rufite kandi byiza cyane.
Iwacu Times