Kompanyi y’indege y’u Rwanda izwi kwizina rya RwandAir yatangiye igendo zayo mu mwaka wa 2002, yari izwi ku izina rya RwandAir Express, imaze kuba ikimenyabose mu karere ndetse no kumugabane wa Afurika, dore ko kugeza ubu yogoga mubyerekezo birenga 24 mpuzamahanga ndetse no mu bihugu 21.
Ibi biyishyira ku mwanya wa 6 muri afurika nzima nkuko tubikesha urubuga Travel Tank, aho byanayihesheje kwegukana igikombe cya Skytrax Award nka kompanyi nziza mubijyanye n’abakozi muri Afurika. (Skytrax award for the Best Airline Staff in Africa.)
RwandaAir yamaze gushinga imizi mu gihugu gicumbikiye ubukungu bw’ u Burayi, ni kompanyi y’ubukombe nkuko twabivuze haruguru dore ko kugeza ubu ifite indege rutura zizwi nka Airbus ya (9XR-WN) itwara abantu 244 bicaye neza, aho 203 bicara mu myanya isanzwe (Economy) naho 21 bicara mu myanya y’icyubahiro Premium Economy, abandi 20 bicara mubizwi nka business class ugereranije nindi yayo itwara abantu 252 ifite numero iyiranga ya (9XR-WX). Ikaba itwara abagenzi muburyo busanzwe aho itwara abagera kuri 222 mu myanya isanzwe (Economy) and 30 mu myanya y’icyubahiro (in business).
Kuri uyu wa kabiri 27 Kamena 2023 inkuru yiriwe ivugwa nkuko bigaragara kurubuga rwa twitter n’ibyishimo bigaragazwa n’abantu batandukanye aho bishimira imurikwa ku mugaragaro ry’indege ya RwandAir yo mubwoko bwa Aibus A330-300 yahagurtse i Kigali yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’i Parisi (Paris) mu bufaransa cya Charles de Gaulle (CDG).
Abantu batandukanye uhereye kubari I Kigali nk’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyagaragaje kwishimira iyi ntambwe aho bagize bati: “Tubarase amashimwe kubwo kugera ku ntego nziza yo kumurika urugendo rwanyu i Paris,
Kurubuga rwa Paris aeroport banditse bashimira iyi kompanyi y’indege y’u Rwanda, yaturutse i Kigali aho izajya ikora igendo 3 mu cyumweru ni ibyigiciro: “Ni ibyishimo bikomeye I Paris #CDG indege ya mbere igiye guhuza u Rwanda n’ubufaransa.”
Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’ umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie) OIF Nyakubahwa Madam Louise Mushikiwabo yagize ati “Abachou mwaramutse neza! Nagirango mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nka passagère régulière wa @FlyRwandAir nifurije ikaze yihariye UMURAGE!!”
Ni iki abanyarwanda muri rusange cyangwa abo mukarere bakungukira muri uku kwaguka kwa RwandAir? hano bisa nibyoroshye ubusanzwe uwashakaga kujya cyangwa kuva mu Rwanda yerekeza I paris yacaga muri kenya n’ahandi ariko ubu nukujya uhaguruka Kigali uhita ugera Paris kimwe nkuko biri ku muntu werekeje Guangzhou mu bushinwa, ibi bizoroshya ubukerarugendo, ubucuruzi, uburezi, ndetse n’ubwikorezi hagati y’ ibihugu byombi.
Iwacutimes