Mu mpinduka zemejwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU) kuri uyu wambere, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Gulf News, byamaze gutangazwa ko abantu basaba serivisi zijyanye na viza zo kujya mu bihugu bigize agace ka Schengen (Schengen area) mu Burayi ko vuba aha bagiye kuzajya babikora binyuze ku rubuga rwa interineti (online platform).
Agace ka Schengen kagizwe n’ibihugu 23 muri 27 bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi hiyongereyeho ibihugu by’ibituranyi nk’Ubusuwisi (Switzerland), Noruveje (Norway), Isilande (Iceland) na Liechtenstein.
Ubu buryo bwo gusaba izi viza hifashishijwe ikoranabuhanga (digital process), bivuze ko bitaza bikiri ngombwa ko abantu bashaka izi serisi basabwa gusaba gahunda yo kujya guzihabwa ku biro bibishinzwe (consulates).
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cya Esipanye (Spain), ari nacyo kuri ubu kiyoboye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Fernando Grande-Marlaska, avuga ko iyi gahunda igamije by’umwihariko korohereza abantu. Ati: “Ubu buryo bushya bwo kubona viza hifashishijwe ikoranabuhanga (online platform) bugamije korohereza abagenzi ndetse no kwihutisha uburyo bwo kubona izi serivisi”.
Nyuma y’igihe kitari gito inteko ishinga amategeko y’ibi bihugu iri kwiga kuri uyu mushinga, ubu buryo bushya buzatangira gukurikizwa nyuma y’ibyumweru bitatu bumaze gutangazwa mu igazeti y’ubutegetsi bw’ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi.
Aya ni amakuru meza ku bantu bose babonaga izi serivisi bibagoye kandi bibafashe igihe kirekire by’umwihariko ku banyarwanda, tuziko izi serivisi bazikenera ari benshi. Ubusanzwe izi serivisi zo guhabwa Viza ya Schengen ku banyarwanda zari zisanzwe zitangirwa i Kigali kuri Ambasade y’Ababiligi, nta gushidikanya ko ubu buryo bushya buzaborohereza kubona izi serivisi nk’uko bari basanzwe bazihabwa n’ubundi ariko by’umwihariko bakazibona mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Uko bizajya bikorwa: Ubwo ubu buryo buzaba bumaze gushyirwa hanze, abantu basaba viza zo kumara igihe gito muri kimwe mu ibihugu bigize Schengen, bazajya bohereza ibisabwa byose, harimo kopi y’urupapuro rw’urugendo n’andi makuru y’ingenzi asabwa, ndetse no kwishyura. Ibi byose bikazajya bikorwa binyuze k’urubuga rwa interineti (online platform). Ariko bamwe mu basaba bwa mbere iyi serivisi, abafite pasiporo nshya cyangwa abahinduye amakuru (biometric data) bashobora kuzajya bakenera gusaba gahunda yo kujya ku biro b’ibishinzwe nk’uko bisanzwe.
Mu gihe amakuru yoherejwe yamaze kugenzurwa neza kandi yuzuye kugira ngo umuntu yemererwe viza, abasabye bazajya bakira kode isinye mu buryo bw’ikoranabuhanga (cryptographically signed barcode) bashobora kubika mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga (telefone, mudasobwa) cyangwa se m’uburyo bw’impapuro.