Mu gihe U Rwanda n’abanyarwanda aho bari hirya no hino ku Isi bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,
Abanyarwanda batuye muri Poland ndetse n’inshuti zabo bahuriye mu umujyi wa Poznań uherereye mu bilometero 274 Km uvuye mu murwa mukuru Warsaw, mu rwego rwo kwegera abanyarwanda bahatuye kugirango barusheho kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside.
Uyu muhango kandi watanzwemo n’ikiganiro ku insanganyamatsiko igira iti “The Genocide perpetrated against Tutsis Explained to the youth” ugenekereje mu kinyarwanda: -“Jenoside yakorewe abatutsi isobanurirwe urubyiruko”
Umuhango watangijwe n’umunota kunamira abacu ( a minute of silence ) ndetse uhagarariye abanyarwanda batuye muri Poland Bwana NYOBAYIRE Alan aha ikaze abari bitabiriye uwo muhango.
Bwana NGARAMBE Armand uwari uyoboye iki gikorwa yatangiye ashimira abitabiriye ndetse anabagezaho uko gahunda ziri bukurikirane .
Habonetse umwanya mwiza wo kuganira ku mateka, habazwa ibibazo byinshi ndetse hanatangwa inama dore ko hari hatumiwe inararibonye akaba umuhanga mu mateka cyane cyane aya Jenoside ,Bwana Jean Marrie Vianneny Rurangwa.
Ambasaderi Prof Shyaka Anastase nk’umushyitsi mukuru Mu Ijambo rye yagize ati, Dufite umukoro, dufite Politike nziza dufite kubaka ndi Umunyarwanda, ariko dufite n’akazi urumva guhitamo ubumwe n’ akazi katoroshye ariko gashoboka ni n’igisubizo kirambye gikomeye ariko kirasaba urugendo ari mu rwego rw’igihe ari mu rwego rwo guhindura imyumvire mu buryo bwimbitse uko urubyiruko rwacu rugenda rugira icyo gitekerezo ngenga icya rwo ku bwange mbifata nkaho igitekerezo cyo kubaka Igihugu cyacu kigenda kigerwaho. Yego tugomba gushishoza ariko mubuhe buryo? dukwiriye gukomeza injishi z’abanyarwanda ndetse ubumwe bw’abanyarwanda n’Igihugu cyab’abanyarwanda bahurije hamwe, ndabashishikariza kugira imbaraga zibatera gushishoza kuko iyo ufite bene izo mbaraga hari ibintu umuntu atagukoresha.”
Nyakubahwa Amb. yanaboneyeho kandi umwanya wo gushishikariza abari aho kugira umuco wo kwandika ati; ”Mwe mukiri bato mufite undi mukoro, umukoro wo kwandika aya mateka dusangiye nk’abanyarwanda akwiriye kwandikwa mu bitabo no mu bundi buryo bushobaka ariko akabikwa kandi neza, rero ni umwanya wanyu gukora ibyo.”
Bwana Jean Marrie Vianneny Rurangwa Umwanditsi w’igitabo “Au sortir de l’enfer” kigaruka ku mateka asharira ya Jenoside yakorewe abatutsi.yatangiye agira ati: “Kubwira urubyiruko nkamwe n’ibintu byiza cyane kandi biteye amatsiko kuko ni mwebwe Rwanda rwejo nimwe Igihugu gihanze amaso, ni mwe Rwanda.
Bwana Jean Marrie Vianneny Rurangwa yasobanuriye birambuye abari muri uyu muhango uko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mubikorwa , yakomee agira ati “ Rero mureke duharanire kuba Abanyarwanda aho kuba ubwoko’’ yabajije ikibazo ati ”kuki iyo babajije umunyarwanda ngo; “uri umuhutu cg umututsi?” wumva ushaka kuvuga ngo hoya jyewe sindi umuhutu sindi umututsi!, ahubwo ndi umunyarwanda ibyo birampagije, ukwiriye kwibaza uti kuki umuntu ampitiramo kuba umuhutu cyangwa umututsi cyangwa umutwa? Ibi kubwange numva biciciritse cyane rwose’’
Dufite amahirwe n’uburyo bwiza bwo gushishikarira kubaka igihugu gishingiye ku rubyiruko rwumva neza impamvu zo kuba abanyarwanda kuruta ikindi cyose.
Umwanditsi
Joseph Uwagaba Caleb.
Keep up the good work your doing .