Ikiganiro kihariye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Polonye Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase. Muri iki kiganiro, Ambasaderi yagarutse k’umubano hagati y’u Rwanda na Polonye ukomeje gukura cyane mu gihe kitari kinini Ambasade y’u Rwanda imaze ifunguye muri icyo gihugu. Yanatubwiye muri rusange ku byiciro by’abanyarwanda batuye muri iki gihugu ndetse nibyo bakora muri rusange,avuga by’umwihariko k’umubano hagati y’ibihugu byombi, Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Polonye uhagaze neza cyane. Yagize ati: “ Nk’uko mubizi Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu imaze umwaka umwe gusa ikora, ndetse biri n’amahire mu kwezi gushize k’Ukuboza,Polonye yatangaje ko igiye gufungura Ambasade yayo mu Rwanda, ibikorwa bimwe na bimwe bikaba byaratangaye kugirango iyo Ambasade izagere igihe ifungurwa k’umugaragaro”.
Uretse n’ibi, yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi kandi ugaragarira mu ngendo zitandukanye z’abayobozi guturuka mu bihugu byombi. Aha yagarutse cyane cyane aho mu kwezi gushize k’Ukuboza, mu Rwanda hagiye intumwa nyinshi ziturutse mu gihugu cya Polonye harimo ndetse n’abayobozi mu rwego rwa guverinoma, harimo ndetse abashoramari n’abayobozi baza kaminuza bagiranye ihuriro n’abashoramari bo mu Rwanda ndetse na kaminuza y’u Rwanda. Ibi byose bikaba ari bimwe mubigaragaza ko imikoraniranire hagati y’ibihugu byombi igenda irushaho kuba myiza haba mu nzego za leta ndetse no mu nzego z’abakorera.
Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase yavuze ko amateka y’abanyarwanda muri iki gihugu cya Polonye atari maremare cyane, ariko avuga ko nko mu myaka ine cyangwa itanu ishize, abanyarwanda batuye iki gihugu biyongereye cyane, k’uburyo ugereranyije n’abandi bany’Afurika, abanyarwanda baza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwagatatu. Ku kijyane n’ibyiciro, yavuze ko hafi ya bose bari mu cyiciro cy’urubyiruko ndetse ko abagasaga 90% ari abanyeshuri, uretse abanyeshuri kandi, yatubwiye ko hari n’abagiye bahabona imirimo itandukanye. Abanyarwanda bose hamwe muri Polonye bakaba babarirwa hagati ya 1,500 na 1,800.
Tumubajije kubijyanye n’ubwitabire bwabo mu bikorwa bitandukanye bitegurwa na Ambasade. Yatangiye ashimira abanyarwanda batuye muri Polonye muri rusange, haba abanyeshuri ndetse n’abakora, bagaragaza ko bafite ikibatsi cyo gukunda igihugu cyacu cy’u Rwanda. Yavuze ko ibikorwa bitegurwa babyitabira cyane ndetse ko yifuza ko baba benshi kurushaho, kandi n’ibikorwa bibahuza bikarushaho kwiyongera. Yongeyeho kandi ko nk’abayobozi ikintu baba biteze ku banyarwanda batuye iki gihugu ari ukuba abanyarwanda barangwa n’indangagaciro za kinyarwanda, bakunda igihugu ndetse
bakagihesha ishema, bagakora neza icyabazanye bashishikaye, haba abiga ndetse n’ abakora kazi. Ati ikindi batugane nka Ambasade, ubufasha bwose badukeneraho turahari.
Yanabibukije ikintu gikomeye cyo kubahiriza amategeko y’igihugu cy’abakiriye, ati “nkuko natwe nk’igihugu tugira amategeko ,n’aba nabo bafite amategeko kandi ni ngombwa ko tuyubahiriza ntihagire uyarengaho, turifuza ko abanyarwanda baba intangarugero”. Akivuga kubyo baba biteze ku banyarwanda muri iki gihugu, yakomoje ku kintu cy’uko bajya banatekereza ku byo bakora bibabyarira umusaruro, ndetse aboneraho no gushimira ikinyamakuru Iwacu Times kikaba gikorera mu iki gihugu cya Polonye ndetse anacyifuriza gukura agira ati “ mukusanye amakuru,Abanyarwanda mubegereze u Rwanda”. Yanashimiye n’abandi banayarwanda bari munzira yo guhanga udushya ndetse n’abafite ibindi bikorwa by’ubugeni, abibutsa ko nka Ambasade bahari ngo bakomeze kubashyigikira no gufatikanya guteza imbere igihugu cyacu.
Dusoza ikiganiro, Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase yasoreje k’ubutumire ararika abanyarwanda batuye mu gihugu cya Polonye kuzitabira igikorwa kiri gutegurwa cyo kwizihiza umunsi w’Intwali w’uyu mwaka. Ni igikorwa giteganyijwe mu cyumweru gitaha ku italiki 4 Gashyantare 2023, kikazabera mu mujyi wa Poznan muri Polonye..
Yanditswe na Rebe Birere Immmaculee