Kuva mu mwaka wa 2008 mu ukwezi k’Ukwakira kwa buri mwaka guharirwa ibikorwa byo kwizihiza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda mu
nzego zose bafata umwanya wo kwisuzuma bakishimira intambwe bamaze gutera mu rwego rw’ubumwe n’ubudaheranwa, bakaganira ku nzitizi ndetse bakaboneraho n’umwanya wo gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kwimakaza ihame rw’Ubumwe bw’Abanyarwanda ariyo nkingi ikomeye y’iteranbere rirambye.
Muri uyu mwaka wa 2023, ukwezi kwahariwe kwizihiza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gufite inzanganyamatsiko igira iti: “UBUMWE BWACU: ISHINGIRO RY’UBUDAHERANWA”.
Ni insanganyamatsiko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. BIZIMANA Jean Damascene, yavuze ko izafasha cyane mu kuzirikana ku byagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE.
Ati: “Iratwibutsa kandi ko buri munyarwanda agomba kugira uruhare rutaziguye mu gusigasira ibyagezweho, gukumira no kurwanya icyo aricyo cyose gishobora gutanya Abanyarwanda”.
Mu gihe ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda butaragera ku 100%, mu biganiro by’uyu mwaka nanone Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. BIZIMANA Jean Damascene, yagaragaje inzitizi rusange zigaragara ndetse n’inziti zihariye mu nzengo no mu byiciro bigiye bitandukanye by’abanyarwanda. Aha twavuga nko mu nzego za leta/izitari iza leta, mu rubyiruko, mu miryango, mu madini n’amatorero ndetse kandi no mu banyarwanda baba mu mahanga.
By’umwihariko ku banyarwanda baba mu mahanga, izitizi zagaragajwe twavuga nka: Kutamenya amateka y’U Rwanda nyakuri no kuba kandi badafite amakuru ahagije ku Gihugu cyabo, bamwe mu banyarwanda baba muri Diaspora bacyibona mu ndorerwamo y’amoko,ivangura n’amacakubiri no kurangwa n’ingengabitekerezo ya Hutu Power cyangwa iya Rubanda nyamwinshi; kudasobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu n’amahirwe ahari (mu gihugu cyabo); bamwe mu ba Nyarwanda baba muri Diaspora bakora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu.
Ni muri urwo rwego rero Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Polonye ku ubufatanye na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ( MINAFFET )yateguye ibiganiro kizakorwa mu buryo bw’ikoranbuhanga. Ni ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wagatandatu taliki 04 Ugushyingu 2023, kuva isaa kenda kugeza isaa kuminimwe ku masaha ya Kigali.
Umushyitsi mukuru muri ibi biganiro bizatangwa na Ambasaderi w’U Rwanda mu gihugu cya Polonye Bwana Prof. Shyaka Anastase, akaba azaba ari Uwacu Julienne, Umuyobozi ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Ni ikiganiro kandi kizaba kiyobowe n’umwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda rwiga muri Polonye,Allan Nyombayire, ari nawe uhagarirariye urundi rubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri icyo gihugu.