Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, yavuze ko imyiteguro ku banyarwanda batuye muri Amerika irimbanyije kandi ko imeze neza.
Abanyarwanda batuye muri Amerika basaga ibihumbi 8 bazatorera ku site z’itora 17, biteganyijwe ko ari bo bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda by’umwihariko batuye mu mahanga.
Ingingo ijyanye n’imyiteguro y’amatora ku banyarwanda batuye muri Amerika, yagarutsweho na Asiimwe mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi rya Amerika ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024.
Yagize ati: “Imyiteguro ahangaha irimo kugenda neza, twamaze gushyira no kwakira ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo tugire amatora meza y’Abanyarwanda batuye muri Amerika.”
Bamaze kubona ibiro by’itora hafi 17 mu gihugu cyose cya Amerika aho Abanyarwanda bazatorera.
Yavuze ko ibikoresho by’ibanze bikenewe mu matora bimaze kuhagera kandi ko Abanyarwanda benshi baba muri Amerika bamaze kwiyandikisha ku rutonde (List) rw’itora.
Asiimwe yahamirije Radiyo Ijwi rya Amerika ko kugeza magingo aya, imyiteguro ihagaze neza kandi ko nta kibazo na kimwe gihari.
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangaje ko muri Amerika hari urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda rwishimiye kuzatora ku nshuro ya Mbere kandi ngo rufite umurava wo kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Hari abo Ambasade yafashije umunsi ku munsi kugira ngo bagire amahirwe yo gutora ubwa mbere.
Yagize ati: “Iyo ubirebye hirya no hino mu ma Leta atandukanye, ubona ko hari inyota y’Abanyarwanda bakiri urubyiruko rugiye gutora ubwa mbere bashaka kugira ngo na bo bajye muri aya mateka y’u Rwanda, bihitiramo Abayobozi babo.”
Ahantu Abanyarwanda bazatorera muri Amerika, Ambasade ivuga yahahisemo bijyanye no kureba ahatuye abantu benshi kandi hakorohera Abanyarwanda kuhagera.
Asiimwe yasabye Abanyarwanda batuye muri Amerika kuzitabira amatora ari benshi kuko bahawe ibikoresho n’amahirwe bituma habaho imigendekere myiza y’amatora.