Isoko ry’umurimo mu bihugu by’i Burayi muri 2023/2024 rikomeje gutera imbere, ibi bikaba bigaragaza amahirwe menshi ku banyamahanga bashaka akazi kuri uyu mugabane. Nubwo ibihugu bw’u Burayi biteye imbere k’ubukungu n’inganda zitandukanye, byagiye bihura n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu bwabyo, ari nayo mpamvu ibyinshi muri byo kuri ubu biri gutanga amahirwe ku banyamahanga babishoboye yo kujya gukorera muri ibyo bihugu, bakagira uruhare mw’iterambere ryabyo ndetse n’iry’ibihugu bakomokamo.
Inzego(sectors) nyinshi z’ubukungu muri ibi bihugu by’Uburayi zirimo gukenera cyane abakozi b’abanyamahanga, b’abanyamwuga kandi babishoboye. Izi segiteri uretse kuba zigira uruhare runini mu kuzamura ubukungu kuri uriya mugabane, kuri ubu zirimo no gutanga amahirwe ku banyamahanga ku myanya itandukanye y’akazi.
Zimwe mu nzego ziri kw’isoko ry’umurimo zikeneye amabakozi muri biriya bihugu, twavuga: Ikoranabuhanga(Technology and IT), Ubuvuzi n’Ubuzima(Healthcare and Life Sciences), Imari na Serivisi z’ubucuruzi(Finances and Business services), Ingufu zisubirwamo(Renewable energy), Inganda n’Ubwubatsi(Manufacturing and Engineering), n’izindi nyinshi.
Muri 2023, Noruveje ni kimwe mu bihugu bw’Uburayi biri gutanga amahirwe menshi y’imirimo ku banyamahanga. Noruveje ni igihugu cyiza ku bantu bose bifuza gukorera mu mu mahanga kubera imikorera yaho ndetse n’imibereho myiza biboneka muri iki gihugu.
Noruveje ni igihugu kibarizwa mu bihugu bigize agace ka Scandinaviya(Scandinavia area), igihugu kizwiho kuba ari cyiza kandi gifite iterambere rirambye. Mu nzengo zizamura ubukungu muri iki gihugu harimo urwego rw’ikoranbuhanga, ingufu zisubiramo(renewable energy) ndetse na peteroli. Mubyo iki gihugu gishyira imbere cyane harimo guhanga udushya, gahunda y’ubuvuzi ikora neza n’iy’ubuzima muri rusange, ndetse no guhagarara neza mu by’ubukungu k’uruhando mpuzamahanga. Ibi bituma Noruveje ari kimwe mu bihugu byiza kandi bitanga amahirwe ku banyamahanga babyifuza kandi babifitiye ubushobozi kujya gukorera yo.
Uretse ubukungu buhagaze neza muri iki gihugu, indi mpamvu ikomeye cyane ituma abanyamahanga bafite amahirwe yo kubona akazi muri Noruveje, ni ikigero cy’ubushomeri kiri hasi cyane muri iki gihugu. Ibi bisobanuye ko hakenewe izindi mbaraga mu guhaza isoko ry’umurimo muri iki gihugu, ari na byo bituma gifungura imiryango ku banyamahanga bose babyifuza kandi bafite ubumenyi mu nzego zitandukanye.
Isoko ry’umurimo muri Noruveje
Inzego z’ingenzi; Noruveje ifite isoko rinini ry’umurimo bitewe ahanini n’inzego ziteye imbere muri iki gihugu zirimo nka peteroli na gaze, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, n’inganda zo mu nyanja. Hari imyanya myinshi y’imirimo muri izi nzego zose kubantu babifitiye ubumenyi ndetse babishoboye kandi baturutse no mubindi bihugu. Isoko ry’umurimo kandi riri gutera imbere mu bijyanye n’urwego rw’ingufu ziramba kandi zitangiza ibidukikije(green energy).
Amahirwe y’akazi muri Noruveje ku Banyamahanga
Noruveje ni igihugu aho kubona akazi byoroshye kubera umubare muto w’abashomeri ugaragara muri iki gihugu ndetse no kwiyongera kw’imirimo irimo n’iyo gukora m’uburyo bw’iy kure(remote work). Mu gihe abakozi bakenerwa n’inganda ndetse n’izindi nzego muri iki gihugu batagishoboye guhazwa n’isoko ry’umurimo ry’imbere mu gihugu, byatumye kuva mu myaka mike ishize, batangira gufungura imiryango ku banyamahanga babishoboye kandi babyifuza kuza bakabyaza umusaruro ayo mahirwe. Kugirango ubone akazi muri Noruveje nk’umunyamahanga, ugomba kubanza kumenya ko wujuje ibisabwa kugira ngo wemererwe kuhakorera. Bitewe n’igihugu ukomokamo, hari
ubwo ushobora gusabwa viza, ndetse kandi usabwa kuba hari urwego runaka rw’ubumenyi ufite(level of education) kugira ngo uhabwe akazi kandi ufatwe nk’umukozi ubifitiye ubumenyi muri iki gihugu.
Aya ni amahirwe akomeye ku bihugu byo muri Afurika bikigaragaramo umubare munini w’ubushomeri kandi wiganje m’urubyiruko, by’umwihari no ku gihugu cyacu cy’u Rwanda aho umubare w’urubyiruko rudafite akazi kandi rwize ukiri hejuru cyane. Aha kandi twakwibutsa abantu ko kujya kubyaza umusaruro aya mahirwe y’akazi, utaba ugize uruhare mw’iterambere rya biriya bihugu gusa ahubwo hari umusanzu ukomeye ugira no mw’iterambere ry’igihugu ukomokamo.
Akazi kaboneka kubanyamahanga muri Noruveje harimo; Ubuforomo, Imirimo y’Ubwubatsi, akazi k’Uburezi, akazi ko kwakira abantui, akazi mu ikoranabuhanga, imirimo mubyo kwita ku buzima, akazi ko gutwara ibinyabiziga, akazi mu mategeko, akazi ko kugurisha ibicuruzwa ndetse no kwamamaza.
Ibijyanye n’ururimi; Nubwo kuvuga neza ururimi ruvugwa n’abatuye muri Noruveje bishobora kongerera amahirwe, mu mirimo myinshi itangwa n’abanyamahanga muri iki gihugu, hakoreshwa ururimi rw’icyongereza, bityo rero birashoboka cyane kubona akazi nubwo waba utazi neza ururimi rukoreshwa muri iki gihugu.
Bwizacane
Gurere mumahanga kuko twunguka ubwenge
Which requirement