Abanyarwanda batuye muri Polonye mu mujyi wa Poznań akanyamuneza ni kose! Baragira bati: “Warakoze Perezida wacu Kagame kuduha Ambasade hano muri Polonye’’
Ni mugihe abanyarwanda batuye mu mujyi witwa Poznań uherereye mu burengerazuba bishimira serivisi zindashyikirwa bahabwa na Ambasade y’u Rwanda muri Polonye.
Ni igikorwa Ambassade ifatanyije n’abanyarwanda batuye muri polonye bateguye kandi bagashyira mubikorwa ”Ubuyobozi bwegereye abaturage”.
Ni igikorwa cyo kuzenguruka igihugu cyose bagahura n’abanyarwanda bahatuye b’ingeri zose yaba abanyeshuri ndetse n’abakozi bakaganira kungingo nyinshi zitandukanye zakomeza guteza imbere imibereho yabo bwite ndetse n’igihugu cyabo muri rusange.
Ubuyobozi bwa Ambasade bwatubwiye bimwe mubyo bibandaho ndetse n’impamvu batekereje iki gikorwa. Ibyo birimo :
Gutanga serivisi za Passport , Indangamuntu ( Passport and Identity card application) yaba kubazitaye cg abo passport zabo zarangiye.
Serivisi za Noteri(Notary Service) , Gutanga ububasha bwo guhagararirwa nundi mugikorwa icyaricyo cyose ( Power of Attorney) ndetse nizindi serivisi zitandukanye zikenerwa.
Ubuyobozi bwa Ambasade bwatubwiye ko banarebera hamwe abafite ibibazo bireba ubuyobizi bw’icyo gihugu bakabafasha kubakorera ubuvugizi mu nzengo zibishinzwe bigakemuka.
Twaganiriye na Vice Chairperson wa Diaspora yo muri Poland Ngarambe Armand akaba ari umukozi atubwira kubufatanye bwiza hagati ya Ambasade ndetse n’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.
Yatangiye ashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yarabahaye Amabasede ndetse nabayobozi
kuko mbere byarabagoraga kubona serivise cyane ko byabasabaga kujya mu Budage kuko ariho hari Ambasade, yanaboneyeho umwanya wo gushimira Ambasade y’u Rwanda mu Budage uburyo yababaga hafi umunsi k’uwundi nambere y’uko hatangira Ambasade muri polonye.
Yagize ati: “twebwe nk’abayobozi bahagarariye abanyarwanda tuganira ndetse tukagisha inama zitandukanye Ambasade yacu ,tukayereka aho dukeneye ubufasha muri sosiyete y’abanyarwanda batuye muri iki gihigu hanyuma nayo ikadufasha kandi ikanabishyira mu bikorwa”.
Inkuru yanditswe na S Sunday Séverin
Chief Editor : Rebe Birere Immaculee
Courage Birere
Nyakubahwa Perezida P.K yarakoze rwose kubegereza ubuyobozi. Abanyarwanda bo muri Poland ntimukivunika mujya mu Budage. Service zose zarabegereye.
Mbega byiza…. Iwacu Times mwabaga he koko?
Jye ni ubwa mbere nsomye article yanyu.
Mukomereze aho….
rwose ndumva igihugu cyacu gikomeje kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse na service. nziza
Nukuri ndumwe mubatuye Bydgoszcz mubahawe service nziza cyane nubuyobozi bwa embassy y’Urwanda muri Poland turabashimira cyane