Guhera ku cyumweru, ibice bimwe by’umujyi wa Jelenia Góra byibasiwe n’imyuzure ikomeye. Ibi byatumye imihanda myinshi ifungwa, bikaba byarakomeje guteza umuvundo no kudindiza imirimo y’abaturage.Ku wa mbere, itsinda rishinzwe gucunga ibiza ku rwego rw’intara ryahise riterana kugira ngo riganire kuri iki kibazo, ndetse hakomeza gushakishwa uko abaturage bahungishirizwa ahantu hizewe.
Ku bufasha bwaturutse mu Budage, ubuyobozi bwashyizeho amacumbi mashya ku bantu bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure, aho bahawe ibikoresho nk’ibiringiti, uturiri, n’ibikoresho by’isuku. Rimwe muri ayo macumbi riherereye ku ishuri rya mbere ryisumbuye rya “Żerom” riri ku muhanda wa Kochanowskiego 18.
Iwacu Times yegereye NYOMBAYIRE Allan, umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Pologne, maze adutangariza ko kugeza ubu nta Munyarwanda uragira ikibazo gikomeye muri ibi bihe by’umwuzure. Yakomeje avuga ko biteguye gutabara uwo ari we wese wakenerwa ubufasha.
Bwana Dusabe Patrick, umwe mu banyarwanda batuye hafi y’ahabereye umwuzure, yatubwiye ko bose bameze neza, gusa ko bahawe amabwiriza yo kuguma mu ngo no kwirinda urugendo rutateguwe. Ati: “Twanasabwe kwitonda cyane mu gukoresha amazi yo mu nzu kubera kwangirika kw’imiyoboro.”
Bamwe mu Banyarwanda bakaba bari mu itsinda ry’ubutabazi, aho Fabrice, umwe mu banyarwanda b’abatabazi, yatangaje ko afite ishema kuba ari mu itsinda ririmo gutanga ubutabazi mu gihe cy’iki cyago.
Yagize ati: “Nk’Umunyarwanda, ni ishema kuba ndimo gutabara abahuye n’ibibazo by’umwuzure, kuko u Rwanda ruzwi ku isi hose nk’igihugu cy’Abatabazi.”
Iki kibazo cyerekanye ishyaka n’ubwitange bw’abaturage bo muri Pologne ndetse n’Abanyarwanda bari muri ibi bihe bitoroshye, bakomeje gukora ibishoboka ngo hatagira ubuzima butakara.