Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Stiftung Louisenlund mu gihugu cy’u Budage watangaje ko abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri rya Stiftung Louisenlund School, mu mujyi wa Hamburg, bakomoka mu Rwanda bigishijwe mu gihe cy’iminsi itatu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko byatanze umusaruro ushimishije.
Ni inyigisho zatangiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye tariki ya 1 kugeza tariki 3 Nyakanga 2024, mu ishuri rya Stiftung Louisenlund School.
Abana b’Abanyarwanda batanu biga muri iri shuri bafatanyije n’abarimu babiri bimenyereza umwuga muri Stiftung Louisenlund School mu gusobanura birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba i Stiftung Louisenlund bwatangaje ko iki gikorwa cyageze ku ntego kuko abo muri iri shuri basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo burambuye, abakora ku mutima, ndetse abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri barabyishimira.
Abarimu b’Abanyarwanda bari mu mahugurwa kuri iri shuri basabwe gutanga isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri bigishamo.