Ibihugu 11 byifatanyije n’ishyirahamwe ry’Abagore b’Abanyarwanda baba muri Suède (RWAS) mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Muri ibyo birori byizihijwe tariki ya 8 Werurwe 2025, ambasade za Zimbabwe, Botswana, Kenya, Tanzania, Afurika y’Epfo, Angola, Cote d’Ivoire, Repubulika ya Congo, Sudani na Zambia muri Suède, zihagarariwe na ba Ambasaderi bazo, bose bakaba ari abagore. Baherekejwe n’ababungirije ndetse na Diaspora zabo, aho bifatanyije na mugenzi wabo Ambasaderi Dr. Gashumba Diane n’Abanyarwanda batuye Suède n’abandi baturutse muri Denmark.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanzwe wizihizwa buri mwaka na RWAS, uyu mwaka ibyo birori byahuje abagera kuri 400 bagize diaspora nyafurika, ndetse n’inshuti zabo z’abanya-Suède. Byagaragayemo kandi abikorera ku giti cyabo, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Ni ibirori byakomatanyijwe no kwigisha ababyitabiriye cyane cyane urubyiruko, binyuze mu biganiro n’amashusho byatanzwe na ba Ambasaderi bafatanyije n’inzobere zaturutse muri Kaminuza ya Karolinska Institute, Ivuriro Health Clinic, Ikigo Posithiva Grupen cyita ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, International Vaccine Institute, ikigo gikora ubushakashatsi ku nkingo, ndetse na Gilead, ikigo gikora imiti.
Ibyo birori kandi byakorewemo igikorwa cyo kwipimisha ku bushake indwara zimwe na zimwe, bikozwe n’ivuririo Health Clinic.
Inzobere muri filime Nyarwanda, Eric Kabera, na we yatanze ikiganiro kuri filime ze zivuga ku burenganzira bw’umugore, anagaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza ihame ry’uburinganire.
Anna Agaba, ukuriye ishyirahamwe RWAS, mu ijambo rye, yagaragaje ishema Abanyarwanda baba hanze baterwa no kugira ubuyobozi bushyigikira iterambere ry’Abanyarwanda bose, kandi budahwema kuzamura imibereho y’abagore by’umwihariko.
Inshuti z’u Rwanda zirimo Umuvunyi mukuru wa Suède, Lars Arrhenius, uwikorera muri gahunda z’Uburezi, CJ Westring, unafite ibikorwa mu Rwanda, bitabiriye ibyo birori.
Ophelia Malala Hanyaama wamamaye mu gukorera ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, na we yatangaje ko ateganya gukorera filime ye mu Rwanda, afatanyije n’izindi nzobere mu bya filime.
Ambasaderi Dr. Gashumba na bagenzi be bahawe umwanya wo kugaragariza abari muri ibyo birori aho ibihugu byabo bigeze mu iterambere, by’umwihariko iriyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire .
Itorero ry’abana bato ryashinzwe na RWAS ndetse n’ababyeyi b’Abanyarwanda baba muri Suède, hamwe n’iryabakuru ryitwa Amasimbi, yombi yasusurukije abari aho.
Ibyo birori byasojwe n’igitaramo cyizihijwe n’Umuhanzi Chris Eazy waturutse mu Rwanda, Diana Spice waturutse i Bugande na Miriam Mandipira wo muri Zimbabwe.