Serugo Jacques na Gentil Misigaro bahuriye hamwe mu indirimbo nshya yitwa “Nta Rubanza”. Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bukomeye bw’ukwizera, ibyiringiro, n’ubumwe, igaragaza imbaraga z’ubuvandimwe muri Kristo.
Serugo Jacques, ni umuririmbyi wa gospel utuye mu Buholandi, yagaragaje uruhare rukomeye mu muziki wa gospel. yaririmbye Indirimbo zizwi zirimo Iby’isi, Gakondo, Yahweh, na Mpa kunyurwa. Umuziki wa Serugo, kimwe n’uwa Misigaro, wubakiye ku kwemera no gusenga, ugamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Gentil Misigaro ni umuririmbyi wa gospel, umwanditsi w’indirimbo, n’umutunganya muzika ( Music Producer ), uzwi ku mateka ye y’ubuzima bw’ihumure. Nyuma yo guhungana n’umuryango we bava muri Congo, banyuze mu Rwanda na Uganda, hanyuma bakajya gutura muri Canada, Gentil akoresha umuziki we mu gutanga ibyiringiro. Indirimbo ze zizwi cyane zirimo “Nzagutegereza”, “Ingoma Yawe”, “Tubonye Yesu”, na “Kumusaraba”.
Serugo na Gentil bafashe icyemezo cyo gukora “Nta Rubanza” nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe n’ubufatanye mu rugendo rw’umuziki wa gospel. Bifuzaga guhuriza hamwe impano zabo bakora ikintu cyiza cyo guhimbaza Imana no gusangiza abakunzi babo. Mu kiganiro na Serugo, yavuze ku bibazo bahura na byo nk’abahanzi ba gospel. Yagize ati: “Turacyahanganye n’ikibazo cyo kubona abashyigikira umuziki wacu. Ibi si byo dukora buri munsi kuko dufite inshingano zindi, ariko nk’abakristo, ni uburyo bwacu bwo guhimbaza no gusenga Imana no gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu.”
N’ubwo bahura n’ibibazo byo guhuza umuziki n’izindi nshingano, Serugo na Gentil bakomeza guhatana, bizeye ko indirimbo zabo zizakora ku mitima y’abantu kandi zikabatera inkunga. Serugo yongeyeho ati: “Ntitubona umwanya uhagije wo gukora indirimbo buri gihe, ariko dukomeza gukora uko dushoboye kuko twumva ari umuhamagaro wacu.”
“Nta Rubanza” si indirimbo gusa, ahubwo ni ubutumwa bukora ku mutima butwibutsa ko muri Kristo nta rubanza. Indirimbo ivuga ku mbabazi n’ineza z’Imana, igatera abumvise kwibona mu mahoro no mu byiringiro. Serugo na Gentil bazanye imbaraga n’impano zabo zihariye muri iyi ndirimbo.
Ubufatanye bwabo buhuza umuziki wa gospel gakondo n’uw’igihe cya none, bituma ushimisha abantu bo mu byiciro byose by’imyaka. Mu gihe aba bahanzi babiri b’abahanga bakomeje guhangana n’ibibazo by’uruganda rw’umuziki, bifuza gukomeza gushishikariza abantu binyuze mu bihangano byabo.
Ntucikwe n’iyi ndirimbo nziza! Reba”Nta Rubanza” ya Serugo Jacques na Gentil Misigaro kuri YouTube