Kuri uyu wa Mbere, Ubudage bwatangiye gushyira mu bikorwa igenzura ku mipaka yose y’ubutaka, mu rwego rwo kugerageza kugabanya umubare w’impunzi n’abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe.
Ibihugu byinshi bihana imbibi n’Ubudage byanenze iki gikorwa, bivuga ko kinyuranya n’uburenganzira bwo kwimuka nta nkomyi, kimwe mu nkingi zikomeye z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Abapolisi b’Abadage n’abashinzwe umutekano ku mipaka bashyizeho aho basuzumira ibinyabiziga kuva ku isaha ya saa sita z’ijoro. Abapolisi baninjiye mu modoka zifata inzira zirimo amagare ya gari ya moshi, tram na feri ziva mu bihugu bihana imbibi, bagenzura abagenzi bakekwaho kuba abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe.

“Mu gusuzuma turibanda ku binyabiziga dufiteho amakenga ko harimo abimukira mu buryo butemewe,” nk’uko umuvugizi wa polisi y’Ubudage, Dieter Hutt, yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kehl mu Budage, uri ku mupaka uhana imbibi n’umujyi wa Strasbourg mu Bufaransa.Abayobozi batangaje ko igenzura ku mipaka rizakomeza byibura mu gihe cy’amezi atandatu.
Icyakora, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubudage, Nancy Faeser, yavuze ko igenzura rizakomeza kugeza amategeko mashya agenga impunzi n’abimukira muri EU atangiye gushyirwa mu bikorwa.
Aya mategeko yemerejwe hagati y’ibihugu bigize EU muri Gicurasi uyu mwaka, ariko ntiyitezwe gutangira gukora mbere ya Nyakanga 2026 kandi aracyahanganye n’ibibazo byinshi bya politiki n’imikorere.
Ubudage buri mu gice cya Schengen mu Burayi, giteganya ubwisanzure bwo kugenda nta pasiporo mu bihugu 29 byo muri uyu muryango. Icyakora, ibihugu bigize uyu muryango bishobora gushyiraho igenzura ku mipaka igihe habaye ikibazo gikomeye ku mutekano rusange cyangwa ku mutekano w’imbere mu gihugu.
Chancellor w’Ubudage, Olaf Scholz, yavuze ko icyo gikorwa ari ngombwa.
“Umubare w’abimukira binjira mu Budage mu buryo butemewe urenze urugero. Ni ngombwa ko leta y’Ubudage ifata ingamba zo kugenzura ibyo binyuze mu kuyobora neza abinjira mu gihugu mu buryo butemewe,” Scholz yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru, ubwo yasuraga Uzbekistan.
Ni mugihe umwe mu bayobozi b’u Budage aherutse gutangaza ko iki gihugu gishobora kugirana amasezerano n’u Rwanda yo kohereza impunzi zishaka ubuhungiro mu Rwanda kugira ngo zihakirirwe, hifashishijwe ibigo bisanzwe bihari.
Joachim Stamp, uhagarariye by’umwihariko Ubudage mu biganiro ku masezerano y’abimukira akaba n’umunyamuryango w’ishyaka rya Free Democratic Party (FDP), ryibumbiye muri guverinoma y’ubumwe, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye (ONU) ushobora kugenzura uyu mushinga wakwifashisha ibigo bisanzwe byakira impunzi mu Rwanda.
Yagize ati: “Kugeza ubu nta kindi gihugu kiragaragaza ubushake, usibye u Rwanda,” nk’uko Stamp yabivuze muri podcast ya Table Media ku itariki ya 6 Nzeri.