Mu cyumweru dusoje abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika batuye mu gihugu cya New Zealand bahuriye mugikorwa cyitwa Africa Day, aho baba bagamije kumurika ibikorwa by’Abanyafurika ndetse bigaherekezwa n’umuco wabo.
Nk’uko twabitangarijwe na Bwana Eric Sangwa umuyobozi w’abanyarwanda batuye muri iki gihugu yagize ati: “Uyu munsi ku italiki ya 25 Gicuransi ni umunsi Guverinoma ya New Zealand yahariye Afurika binyuze mucyo bita “Africa Day Festival,” aho abanyafurika bahurira hamwe bakaganiriza abandi baturage ibijyane n’imico yabo; urugero nk’imbyino, imyambaro, ubukerarugendo n’ibindi byinshi bitandukanye.”
Africa Day ni umunsi ngarukamwaka uba buri gihe ku italiki nkiyi, uyu munsi rero nkuko inama jyanama ya kominote y’abanyarwanda baba muri New Zealand yifuje kwerekana imico n’ubukerarugendo ndetse nuko wakora ubushabitsi (Business) mu Rwanda, twegereye ambasade y’u Rwanda muri New Zealand ifite icyicaro muri Singapore, tuyigezaho icyo gitekerezo maze iradushyigikira.
Kuri uyu munsi by’umwihariko ni u Rwanda rwerekanye ubukerarugendo muri gahura ya “Visit Rwanda” hamwe n’uko wakora ishoramari mu Rwanda uri umunyamahanga. Twaboneyeho gusobanurira abaje batugana ko umwe mu mwihariko w’u Rwanda ari uko umuntu uturutse ahandi ashobora kwinjira mu Rwanda atagombye gusaba VISA ahubwo ayihabwa ageze ku kibuga cy’indege, by’umwihariko ku banyafurika bo bemerewe kwijira nta VISA. Ikindi nuko uwifuza gufungura kompanyi y’ubucuruzi (company) abikorera kuri murandasi bigafata munsi yamasaha 24 gusa.
Mu mvugo yabo bwite abenshi baje batugana, yaba abageze mu Rwanda cyangwa abatarahasura, bavuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi gisukuye bakurikije amakuru menshi bagenda babona cyangwa basoma ajyanye n’iki gihugu.
Kugeza ubu iki gihugu kirimo abanyarwanda batari bake biganjemo abanyeshuri biga amashami atandukanye ya Kaminuza ndetse n’abandi bahari muburyo byo kuhakorera imirimo itandukanye igamije kwiteza imbere no gushakira igihugu amaboko.
New Zealand ni igihugu kigizwe n’ikirwa (ibirwa) mu burengerazuba bw’amagepfo y’inyanja ya pasifika aho igizwe n’ibirwa bibiri, ikirwa cy’amajyepfo n’ikirwa cy’amajyaruguru. Iki gihugu gifite amateka akomeye ashingiye cyane cyane ku kuba abanyaburayi baraje kuhimukira ku bwinshi ndetse kikaba gifite ubukungu butajenjetse aho umusaruro mbumbe ari miliyali 279.2 z’amadorari. Naho umuco wacyo ukaba ushingiye kuba mawori (Maori culture) bakunda kuvuga ururimi rw’icyongereza ikindi nuko ari igihugu kizwi cyane mu kubungabunga no kurengera ibidukikije.