Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko nk’abandi banyarwanda bose, abari mu mahanga nabo bemerewe gutora. Abanyarwanda bari muri Diaspora zitandukanye nabo bazagira uruhare mu matora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe kuba kuwa 15 Nyakanga 2024.
Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda muri Polonye yageneye abanyarwanda batuye muri iki gihugu, yabamenyesheje ko nubwo hashyizweho ubu buryo bwo kuzatora hifashishijwe ikoranbuhanga, hari ibyo nabo basabwa kuba bujuje.
Abanyarwanda bujuje ibisabwa bagomba kugenzura ko bari ku rutonde rwa Komisiyo ishinzwe amatora ndetse mu gihe babyifuza bagahindura n’aho bifuza kuzatorera. Ibi byose bikorwa mu buryo bw’ikoranamuhanga banyuze ku rubuga rwa interineti rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Kwakira kandidatire byatangiye tariki 17 Gicurasi 2024, bikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2024.
Kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa tariki 14 Kamena 2024, abakandida bemejwe batangire kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.
Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho Abanyarwanda bari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024.
Hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga.