Abanyarwanda batuye mu Busuwisi bizihje Umunsi w’Intwari z’Igihugu bazirikana ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu byaziranze bigashibukamo isura nziza u Rwanda rufite uyu munsi.
Uyu muhango wabereye i Genève mu Murwa Mukuru w’u Busuwisi ku itariki 18 Gashyantare 2024.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal yavuze ko ubutwari Abanyarwanda bizihiza ari bwo bwashibutsemo u Rwanda dufite uyu munsi.
Yagize ati “Duteranye twizihiza umurava, ubudakemwa ndetse n’ubwitange buhamye byaranze Intwari z’Igihugu zikatugeza ku Rwanda dufite uyu munsi.”
Umuhoza Marie Christine Lussi, umukobwa wa Uwilingiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ndetse akaba no mu cyiciro cy’Intwari cy’Imena na we yari yitabiriye uwo muhango. Umuhoza yasangije abari aho igisubizo umubyeyi we yatanze ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru ku bijyanye n’ubwoko bwe.
Uwilingiyimana Agathe icyo gihe yarasubije ati “Ndi umuntu kandi ndi Umunyarwanda. Mfite inshingano ku Gihugu cyanjye naba umugore cyangwa umugabo, Umuhutu cyangwa Umututsi ibyo nta kamaro bifite.”
Iki gisubizo cya nyakwigendera Uwilingiyimana cyari kibumbatiye ubumwe mu buryo bukomeye ndetse cyigishije abari aho kongera kurushaho kubaka Ubunyarwanda mu ngeri zose.
Mu inkuru dukesha “Igihe.com” aho yanditse inkuru irambuye kuri uymunsi.
Mu bandi baganirije abitabiriye uyu munsi harimo Uwamariya Béatrice wababwiye uburyo Intwari Niytegeka Félicité yo mu cyiciro cy’Imena yari inshuti ye yahisemo kunamba ku Batutsi 43 bari bamuhungiyeho muri Jenoside akabahisha ibyumweru bibiri ndetse agahitamo kwicanwa na bo aho kubasiga ariko harokoka babiri.
Izindi Ntwari zagarutsweho ni Abana b’i Nyange ku butwari bagaragaje bwo kwanga kwitandukanya bakazira ubumwe bwabo ndetse n’isomo ry’ibihe byose byigisha by’umwihariko ku rubyiruko. Hanaganiriwe kandi ku mateka y’ubutwari yaranze intwari Gisa Rwigema, Umwami Mutara III Rudahigwa, ndetse na Michel Rwagasana, hagarukwa ku bwitange ndetse no gukunda Igihugu byabaranze.
Uyu munsi kandi waranzwe n’imbyino no gusabana bishimira ibimaze kugerwaho ndetse n’ejo heza u Rwanda ruganana babifashijwemo n’Itorero Urunana ry’Abanyarwanda basigasira umuco mu Busiwisi.
Ubusanzwe umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare, gusa Abanyarwanda batuye mu mahanga bawizihiza ku matariki atadukanye y’uko kwezi bitewe n’uburyo babashije kuboneka.
IWACUTIMES MUKOMEREZE AHO