Umunsi wa kabiri waranzwe n’ibiganiro byibanze ku mibereho myiza y’abaturage mu ijambo risoza iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bafite ubushobozi bwo gukosora ibitagenda neza kuko bidasaba amikoro menshi.
Ati “Niba systeme kugira ngo ikore neza bigomba guhana amakuru, kuganira, kumva ikibazo kimwe no gushaka ibisubizo, impamvu binanira abantu kugira ngo bumvikane, ni iki? Kenshi usanga abantu ntibavugana, kandi buri wese, nta minisiteri imwe ishobora gukemura ikibaza umuyobozi aho ari hose ntashobora gukemura ikibazo wenyine, ntibibaho ntibishoboka.”
Abantu badafata ibyemezo, abenshi njya numva babivuga bavuga ibintu by’ubwoba bwo gufata icyemezo cyangwa se ubwoba bwo gukora amakosa iri jambo ry’ubwoba ndifiteho ikibazo. Aba bantu bakora ibi mu by’ukuri ntacyo batinya, ntabwo bishobora kuba ari ubwoba, nihagira ubibona gutyo ni urwitwazo.” “Kuki mudatinya ingaruka zo gukora ubusa? Kuki icyo mutagitinya? Mutinya gufata imyanzuro kuko mutinya gukora amakosa…niba ari uko hazaba ingaruka zikomeye, ukwiriye gutinya ingaruka zo kuba ntacyo wakoze.”
“Ibyo baranabizi, aba bantu benshi tuvuga ntabwo ari abantu usanga ari abo ku muhanda batazi icyo bakora, ni abo twirwa turihirira amafaranga bafite za PhD, za doctorat…ibyo wiga iby’iki?” “Ibyo bintu munabyivanemo, munabivane mu magambo yanyu muvuga, iyo mwaba mwagira ubwoba, ntabwo wakora ku buryo igihugu gitakaza. Ukwiriye gutinya ko igihugu gitakaza. Ni imikorere mibi gusa, ni ugukora nabi bikwiriye guhagarara ntibigire impamvu.”
Kandi habaye ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kugena ahazaza h’u Rwanda.cyatanzwe na Minisitiri w’ Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima. Yabajijwe niba yarigeze arota kuzaba Minisitiri. Mu gusubiza, yagize ati “ Abantu bose bageze ku myaka 40, baba bakubeshye bakubwiye ko bigeze bagira inzozi zo kuzaba ba minisitiri ikintu cyonyine washobora kugira inzozi zo kurota, ni ukuba warota ugasanga ntimwahunze, icya kabiri mukaba mwabona icyo kurya. Ibijyanye no kwiga, umuntu ntiyashoboraga gutekereza kuziga amashuri makuru.” Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ko mu myaka 30 yize amasomo menshi ariko irya mbere ari ukwiyoroshya. Yavuze ko ngo hambere, mu Rwanda buri wa gatatu nyuma ya Saa Sita, habaga imyitozo yo kujya gusingiza uwari Perezida na Mama we.
Ikindi Kiganiro kandi cyatanzwe na Dr Bizimana yagarutse ku musanzu w’Inkiko Gacaca, avuga ko zakoze akazi gakomeye kandi zigatwara amafaranga make. Yasobanuye ko urubanza rumwe, rwatwaraga nibura 50$ y’icyo gihe, bingana n’amafaranga 19500 Frw y’icyo gihe. Ni mu gihe mu Rukiko rwa Arusha, umuburanyi umwe yatangwagaho hafi miliyari 2 Frw y’icyo gihe kandi urwo rukiko rusoza imirimo ruburanishije imanza 75 zonyine.
Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y’igihugu amavubi: ahawe umwanya winjambo ati twifuza ko twagarura competion zigahera mumashuri mato kandi byafasha kurera abana bacu neza anaboneraho gusaba President kugaruka ku kibuga agashyigikira ikipe.
Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi imyaka myinshi, yatanze igitekerezo avuga ko kera abana bakinaga umupira ku mashuri, ariko ayo marushanwa yarazimiye. Yavuze ko kuba ayo marushanwa atagihari, abatoza bagorwa, asaba ko yagarurwa ku buryo abana bakina bakazamura impano zabo. Yongeye gusaba umukuru w’igihugu ko nk’uko yabikoraga mu minsi yashize, yazongera gusubira kuri stade, ati “ Kera wazaga kudufana, tugiye kujya no muri stade nziza, turagusaba ko wakonghera ukagaruka.”
Ku kibazo kijyanye n’amarushanwa muri Siporo, Perezida Kagame yasabye ko abashinzwe siporo bakwiriye kubirebaho ku buryo bakora icyatuma siporo itera imbere. Ati “N’ubundi nibyo bashinzwe.” Ku busabe bwo kuba yasubira ku kibuga ati “Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasab icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho.” Yavuze ko atajya mu bintu birimo ruswa n’amarozi, ko ari nayo mpamvu yahagaritse kujya ku kibuga. Ati “Ibintu nka biriya ntabwo bari bakwiriye kuba babyihanganira”.