Kuya 14 Nzeri 2023 ubwo bari bari mu nama na komite ishinzwe ibaruramari mu Nteko ishinga amategeko (PAC), nibwo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Zachee Iyakaremye yatangaje gahunda yo gufungura ibitaro bishya bizajya bivurirwamo indwara zo mu mutwe, bizaba kandi bije kunganira serivisi zisanzwe zitangirwa mu bitaro bya Ndera – Neuropsychiatric.
Ibi yabivuze igihe yasubizaga ibibazo ku bitagenda neza muri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya Leta ya 2018-2022.
Iki kigo gishya cyita ku buzima bwo mu mutwe giherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko tubikesha umuyobozi w’ibi bitaro Dr Ndacyayisenga Dynamo ubwo yaganiraga na RBA, serivisi zizajya zitangirwa muri ibi bitaro ni serivisi zisumbuye ndetse zidasanzwe zitangirwa ahandi ku bitaro by’ututrere cyangwa ku ma centres de sante.
Yagize kandi ati: “uretse n’izi serivisi zisumbuye, dufite kandi n’abaganga b’inzobere baba abavura indwara zo mu mutwe ndetse n’abandi bantu bita ku buzima bwo mu mutwe (psychologists) babizobereyemo kandi bafite ubushobozi.”
Dr Dynamo kandi yongeyeho ko icyiyongera kuri ibi byose ari ibikoresha bigezweho bafite muri laboratwari yabo bibafasha gusuzuma bakamenya indwara umuntu arwaye ndetse no kuyishakira igisubizo.
Yanavuze kandi ko mu minsi iri imbere, uko ubuvuzi ndetse n’ubushobozi bw’igihugu bugenda butera imbere, iki kigo nacyo kizarushaho kugira ubushobozi budasanzwe harimo nko gutangira gukoresha imiti imwe n’imwe idasanzwe ikoreshwa mu rwego rwo kurushaho kwita ku barwayi.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaraza ko umuntu umwe muri batanu mu bantu bakuru, hamwe n’umwe mu icumi mu bari munsi y’imyaka 18 aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Igice kinini cy’ibibazo byo mu mutwe mu banyarwanda biterwa ahanini n’ingaruka za genoside yakorewe abatutsi, ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.