U Rwanda n’ibindi bihugu bisaga 50 bifite ambasade muri Pologne byahuriye mu imurikagurisha ritegurwa binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cya ‘International Charity Bazaar’, rinitabirwa n’umugore wa Perezida w’iki gihugu, Agata Kornhauser-Duda.
‘International Charity Bazaar’ ni igikorwa gitegurwa n’Ihuriro ry’abagore b’aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye muri Pologne rizwi nka ‘SHOM’. Kiba kigamije gukusanya amafaranga yifashishwa mu bikorwa by’ubugiraneza bikorwa n’iri huriro.
Iki gikorwa cya ‘International Charity Bazaar’ cy’uyu mwaka cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 ukuboza mu 2023. Amafaranga yakusanyijwe azifashishwa mu bikorwa byo gutera inkunga imiryango ifasha abana, abarwayi, abatagira aho kuba ndetse n’abafite ubumuga.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Ambasade z’ibihugu 50 birimo u Bufaransa, u Budage, Hongrie, Mexique, u Buhinde, Indonesia , Arabie Saudite n’ibindi. Cyaranzwe no kugurisha ibicuruzwa bitandukanye bijyanye n’umwihariko wa buri gihugu.
Ambasade y’u Rwanda yamuritse imitako gakondo itandukanye irimo imigongo, uduseke ndetse n’ibindi bicuruzwa nk’ikawa n’icyayi byakunzwe cyane.
Abitabitiye iri mirikagurisha banyuzwe n’Itorero Icyeza ryabasusurukije; ndetse umugore wa Perezida wa Pologne yafashe ifoto y’urwibutso n’iri torero bari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda n’umugore we.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase yabwiye abari muri uwo muhango ko umuco w’Abanyarwanda ari ikimenyetso kibaranga.
Ati “Aba basore n’inkumi bagiye kubereka umuco wacu; ni abanyeshuli biga muri Kaminuza z’inaha muri Pologne kandi umuco wacu ugaragaza icyo turi cyo nk’Abanyarwanda.”
Uretse kumurika ibikorerwa mu Rwanda bitandukanye, Shyaka Beata, umugore wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne uyu mwaka yatowe muri komite iyobora iri huriro ry’abagore b’Abambasaderi b’ibihugu bitandukanye muri iki gihugu.
SHOM ni ihuriro rifite intego zo gufasha abanyamuryango baryo bashyashya kwisanga muri iki gihugu cya Pologne, aho bategura ibikorwa bibahuza n’abandi bahasanzwe mu rwego rwo kumenyana ndetse no kubamenyereza ubuzima bwo mu gihugu.
Ryiyemeje kandi gukusanya inkunga yo gukoresha mu bikorwa by’ubugiraneza muri iki gihugu cya Pologne.
Iri murikagurisha ryatangajwe kandi n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.