Igihugu cya Polonye kiri mubihugu bituyemo abanyarwanda bacye kandi bakiri bato ( Young Community )ugereranyije nibindi bihugu biri mumuryango wunze ubumwe bw’Uburayi (European Union) Abanyarwanda batuyemo, ni kominote ( Community ) yiganjemo urubyiruko rwaje guhaha Ubumenyi ( Studies ) hamwe nabaje mukazi ( Workers ). twababwira ko ari na kominote (community )iri active kandi ishyize hamwe kuburyo igihe gito imaze ibonye ambassade hari ibikorwa byinshi byo guteza imbere igihugu n’imiryango yabo ndetse nabo ubwabo imaze gukora.
Iyi kominote kandi (community) ifite umuhate wo kwishakamo ibisubizo ndetse no guhanga udushya, aha twavuga nk’urubyiruko rugize itorero ICYEZA , ba Rweyemezamirimo bafite ubucuruzi butandukanye , Ubugeni, Ubuhanzi nizindi mpano zitandukanye.uyumunsi Iwacu Times yagiranye ikinaniro n’umwe murubyiruko rwiga muri Kaminuza muri ikiguhugu IRAGUHA Bienfais Adelite uzwi nka Ados Music Washyize ahagaragara indirimbo ye ‘’No Drama’’ mumashusho ( Video Clip )imwe mundirimbo ziri kuri album ye yambere yise ‘’Kanani’’ iriho indirimbo 10 ndetse akaba ari mumyiteguro yo gutunganya indirmbo zose mumashusho vuba bidatinze.
Iwacu Times mukiganiro yagiranye na IRAGUHA Bienfais Adelite a.k.a Ados Music yatangiye atubwira urugendo rwe muri muzika cyane ko amaze imyaka isanga 10 akora uyumwuga.uyu muhanzi nubusanzwe ni umunyeshuri muri kaminuza mugihugu cya Polonye , twamubajije uko akora umuziki we ndetse akanabifatanya nizindi nshingano zo kwiga hamwe n’akazi.
Yatangiye agira ati” ubusanzwe nkunda umuziki kandi ntago nzawureka narimwe ” , mpura n’imbogamizi nyinshi zitandukanye aha navuga nko kuba ndi kure y’umuryango wange, inshuti ndetse nabasanzwe bankorera indirimbo ( Producers ), ibi byose byatumye mbanza kumenyera iki gihugu ndetse no gushyira imbaraga mumasomo yange cyane ko amasomo ariyo yanzanye hano.
Yakomeje agira ati ” gusa nanone hari ibyo nishimira cyane namenyeye muri iki gihugu, icyambere nasanze umuryango w’Abanyarwanda baba muri ikigihugu ( RCA – POLAND )abenshi ari urubyiruko ( Young people )kandi bashyize hamwe , bakundana ndetse banafashanya muri byose, ibi byatumye nisanga mumuryango mugari bitangoye nagato(Integrated).
Ndabashimira cyane kuberako bamfasha mukumenyakanisha ibikorwa byange mukubisangiza abandi binyuze ku imbuga nkoranyambaga ( Social medias ), hari nabandi bashyigikira ibikorwa byanjye by’umuziki bari mu Rwanda , ibi bituma ndushaho gukora cyane.
Ushaka kureba indirimbo ‘No Drama ya Ados Ft Khemi wakanda hano.
Wow I like it bro keep fit your foot to ahead