Ni umuhango wabereye i Kigali kuri uyu wa kane taliki 26 Ukwakira, aho Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’U Rwanda Uzziel Ndagijimana ndetse na Marek Tomczuk, umwe mu bagize akanama gashinzwe imiyoborere muri Bank Gospodarstwa Krajowego (BGK) yo muri Polonye.
Iyi nguzanyo y’igihe kirere ikazakoreshwa mu kugura ibyuma byabugenewe mu gukonjesha amata (milk cooling system) , bikorwa n’uruganda rwo muri Polonye rwitwa Faspol. Ibi bikazabanzirizwa n’amasezero (Export Contarct) azakorwa hagati y’uruganda Faspol ndetse na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi y’U Rwanda, yo kohereza mu Rwanda ibi byuma ndetse n’ibindi bikoresho bikewerwa mu myubakire n’imikorere y’ubu buryo bwo gukonjesha amata.
Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kandi rikazagira uruhare runini mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’igihugu, cyane cyane mu rwego nk’uru ahanini rukiri inyuma cyane mu bijyanye no kongera umusaruro agaciro.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi,Uzziel Ndagijimana, wavuze ko iyi nguzanyo izamara igihe cy’imyaka 12 yagize ati: “Amasezerano dusinya uyu munsi ni icyerekana ko ubufatanye
hagati y’U Rwanda na Polonye bugeze ku rwego rushimishije. Impande zombi kandi zishyize imbere gukomeza gushakisha amahirwe menshi y’ubufatanye mu by’ubukungu. ”
Marek Tomczuk, umwe mu bagize akanama gashinzwe imiyoborere, BGK, by’umwihariko yashimye uburyo bwihuse bwakoreshejwe mu nzira y’imishyikirano y’aya masezerano, anavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika iyi Banki ikoranye na cyo mu buryo bw’inguzanyo.
Yagize ati: “Aya masezerano azafungura undi muryango w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kandi bigomba no kuba imbarutso ku yandi masosiyete yo muri Polonye mu gutangira gukorera mu Rwanda.” Yanavuze kandi ko,usibye urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, iyi Banki izakomeza gufatanya n’inzego za Leta ndetse n’abikorera mu Rwanda. Ni mugihe bimaze kugaragara ko hari inzego nyinshi aho ibihugu byombi bishobora ashobora gufatanya nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ibikorwa remeze, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutunganya ibiribwa, uburezi, n’igisirikare.