Muri polonye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije, Umuganura waranzwe namarushanwa atandukanye, ubusabane, bishimira umusaruro bagezeho bafata n’ingamba zo kurushaho kuwongera. Uyu munsi kandi wahuje abaturutse mu mijyi itandukanye igize iki gihugu, bahuriye ahateganijwe mubikorwa ahanini byaranzwe no kugaruka ku muco.
Habaye imikino itandukanye yahuje amakipe y’imigi ya Warsaw na Poznan ndetse n’ikipe ya volleyball y’inshuti zu Rwanda zaba Polonye byanarangiye zinyagiye ikipe y’u Rwanda, ibi bikorwa nkuko byari byateguwe kimwe nahandi ku isi, Uyu munsi mu Gihugu imbere no hanze yacyo, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umuganura wizihijwe.
Umuganura ni kimwe mu bisubizo tuvoma mu muco wacu, aho duhura tugasangira, tukishimira umusaruro twagezeho tugafata n’ingamba zo kurushaho kuwongera. Aya ni amagambo yatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye Prof. Shyaka Anastase,
Yakomeje kwibutsa abitabiriye umuganura ko uyu muhango ushingiye ku muco no kwigira ashishikariza abakiri bato guharanira kugira icyo baganura ndetse cyaba kitabonetse bagashyiraho ingamba zihoraho zo kuzakibona umwaka utaha by’umwihariko mu byabazanye imahanga.
Itorero ICYEZA rimaze kuba ikimenyabose mu Burayi naryo ryafashije abitabiriye uyu muhango, kwizihirwa aho bakoze umukino wagarutse kubice bigize umuhango wo kuganura aho abanyarwanda bose bafataga igihe cyo guhinga, kubiba, gusarura ndetse no gutura umwami ibyavuye mu musaruro wabo nawe akabahesha umugisha. Uyu mukino wagaragaje ubudasa n’umwihariko bibumbatiye umuco nyarwanda wanyuze abanyamahanga bari aho ndetse barushaho gusobanukirwa birushijeho.
Kuri uyumunsi kandi nyakubahwa na madamu bahaye abana amata ndetse no gusabana nabari bitabiriye ibi birori.
Nk’uko bigaragara kurukuta rwa Twitter rwa guverinoma y’u Rwanda “Umuganura w’uyu mwaka uje ari umwanya wo kwishimira ibyo twagezeho mu ngeri zitandukanye, bivuye mu gukora cyane tutizigamye ndetse tutagamburuzwa n’ibihe bigoye Igihugu cyacu cyanyuzemo, birimo ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu ndetse n’ingaruka za Covid19.”
Kwizihiza Umuganura2023 birashimangira urugendo rwo kudaheranwa kw’Abanyarwanda, aho duharanira kwigira twifashishije umuco mu gushaka ibisubizo bihamye by’ibibazo duhura na byo.
Yanditswe na Caleb Uwagaba Joseph
We for the thousand hills Home.