Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2023, abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye munzu ndangamateka ya Genocide yakorewe aba-Yahudi hamwe muhantu habumbatiye amateka n’ibihe bikomeye aba-Yahudi baba nya Polonye baciyemo ubwo bahahungiraga maze hahabwa inyito ya “Polin” bisobanura ngo: “Here you will rest” ugenekereje mu kinyarwanda “Hano muzaharuhukira”.
Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Pologne, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abayobozi baza kaminuza n’amashuri makuru, abanyamadini ndetse n’abandi baturutse mu migi itandukanye yo muri Pologne,
Umushyitsi mukuru nyakubahwa H.E Paweł Jablonski uhangarariye Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (Ministry of Foreign Affairs). Mu ijambo yakomoje ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye na Polonye ndetse anashimira mugenzi we uhagarariye u Rwanda. Ati; “Twishimira umubano mwiza ibihugu byacu bigezeho no mubihe nk’ibi twibuka Genocide yakorewe abatutsi igihugu cyacu kifatanije n’abanyarwanda n’inshuti zabo”. Dukwiriye kuzirikana ko ibyabereye mu Rwanda ntahandi bikwiriye kwongera kuba ibyo bizagerwaho biciye mu kwumva neza uburemere bw’ibihe bikomeye isi icamo nka Genocide yabaye Mu Rwanda, bidutere kwumva ko ntahandi bikwiriye kuba ku isi.
Mu ijambo rye Nyakubahwa H.E Prof. Anastase Shyaka, Ambasaderi wa Republica y’ U Rwanda muri Polonye yagejeje kubitabiriye umunsi wo kwibuka yagize ati; “Mbere na mbere uko turi hano dukwiriye kuzirikana Genocide yakorewe abatutsi murugo mu gihugu dukomokamo, turazirikana ububabare baciyemo kandi nicyo gitumye turi hano.
Abanayarwanda ninshuti zabo, uko turi hano dukwiriye kubizirikana ntidukwiriye kubyibagirwa, muri benshi batanze imbaraga zabo mukurinda abanyarwanda harimo n’ umwe mubapadiri ndetse wabaye n’umurinzi w’igihango Ks Stanislaw Urbaniak baba Pologne wari mu Rwanda Muruhango mugihe cya Jenocide abasha kurokora benshi.
Twe nkabanyarwanda kubabarira, no kwiyubaka bifite aho bikomoka ndetse bifite ikiguzi cyatanzwe nabahoze ari abanyarwanda bimpuzi n’abandi bari mu gihugu bahariniye ko igihugu kigira amahoro n’umutekano kandi bitari ibyakanya gato ahubwo bikaba ibintu bihererekanwa ibinyejana byinshi bizakurikiraho, ibi tubikora twubaka ndi Umunyarwanda, nkuko biri mu isanganyamatsiko yacu “Kwibuka Twiyubaka”, ibi kandi bitwibutse neza ko Genocide yakorewe abatutsi atari umuhango nkindi isanzwe ahubwo ni umunsi uzwi kandi wemewe mu mateka y’Isi nk’umunsi wo kwibuka amahano, ubwicanyi ndengakamere byakorewe abatutsi muri 1994.
Nk’uko umukuru w’Igihugu cyacu nyakubahwa Perezida wa Republic y’U Rwanda H.E Paul Kagame yabigarutsemo, mu muhango wo kwibuka yavuzeko abahakana Genocide babikora nkana bagamijwe guhakana ukuri, tugomba kurwana nabakwirakwiza iyo ngengabitekerezo kuko babihererekanya ibisekuru n’ibisekuru, tugomba kubirwanya kuko niko amateka yisubiramo. Ibi kandi byagarutsweho n’umwe mubarokotse genocide y’abayahudi Emil Fish aho yavuze ko amateka yisubiramo kuri bene abo badashaka kwigiramo byoroshye gutyo”.
Mubandi bagize ubutumwa batanga kuri uyu munsi harimo uhagarariye aba Diplomate (Diplomatic Corps): H.E Papa Diop, African Group Dean, Ambassador of Senegal, Uhagarariye ihuriro ry’abarimu ba Kaminuza (Rectors’ Conference of Polish Academic Universities (KRASP)): Prof. Marta Mendel, SGGW Uahagarairiye abacuruzi (Business Community): Prof. Radoslaw Miskiewicz, President, Luma Ihuriro rizwi nka “Holding Culture”: Ms. Joanna Krauze, Umwe mubatunganya filime “Filmmaker” -“Ptaki Śpiewają w Kigali” Umwe mubagize intekoshingamategeko ya Polonye “ Polish Parliament” ndetse na – Poland-Rwanda Parliamentary Group of Friendship: – Hon. Radoslaw Fogiel, MP, Sejm; -Umuvugizi w’ungirije wa Sena ya Polonye (Deputy Speaker, Senate) Hon. Gabriella Morawska Stanecka,
Inkuru yanditswe na UWAGABA Joseph Caleb