IBUKA – SWEDEN ndetse nabanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda muri Sweden bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kunshuro ya 29. ni umuhango wabereye mumujyi mukuru wicyo gihugu Stockholm.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo (walk to remember)
Muri uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden aho yatangije uyu muhango acana urumuri rw’ikizere. hatanzwe n’ibiganiro ndetse n’ubuhamya. mubuhamya bwatanzwe hagarutsweho ko kwibuka abacu ndetse no kuvuga ibyabaye bifasha kuba abacu batazibagirana kandi ko bituma dukomeza kugaragaza ibyabaye bityo bamwe mubahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakabura urwitwazo.
Uhagarariye IBUKA – Sweden madam Josine Kanamugire yabwiye abari muri uyu muhango ko Kwibuka aringombwa ko kandi ijambo ” NEVER AGAIN” tugomba kurishyira mubikorwa kuburyo tugomba kurwanya jenoside aho ariho hose kwisi.
REUBEN Mugisha, nawe yagize ati ubu nicyo gihe guhagurukira hamwe tukarwanya jenoside no mubikorwa arinako dutabara abanyamurenge batuye muri congo
Nyakubahwa ambasaderi Diane GASHUMBA ati”Duhozanye, dufatane mumugongo” mureke dukomeze dukunde igihugu cyacu kandi tunakirinde ikibi cyose ndetse no kwirinda icyatuma Jenoside yakongera kuba yaba iwacu ndetse nahandi hose. yakomeje agira ati” muri ikigihe cyo kwibuka abacu turashimira abatanze ubuzima bwabo kugirango Jenoside ihagarare.
Ambasaderi Diane GASHUMBA