Nkuko hirya nohino kw’isi bizihiza umunsi w’umugore taliki ya 8 Werurwe ninako mu inteko ishinga amategeko muri polonye habereye umuhango wateguwe n’Itsinda ry’ Inteko ishinga Amategeko y’icyo gihugu rigamije gutsura ubucuti hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwatumiwemo nk’igihugu kiza ku isonga muguteza imbere umugore ndetse n’uburinganire muri byose .
Nyakubahwa Ambasaderi Prof Shyaka Anastase yasobanuye ko kandi mu Rwanda ariho haboneka umubare munini wabagore bari mubutumwa bw’amahoro muri UN
Uyu muhango witabiriye n’uhagarariye u Rwanda muri Polonye Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase na madamu .ni ibiganiro byari biyobowe na Visi Perezida wa Sena ya Pologne, Gabriela Morawska Stanecka ndetse nabandi badepite batandukanye.
Nyakubahwa ambasaderi Prof. Shyaka Anastase yagaragaje uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka munzego zitandukanye harimo no kuzamura umugore kw’isonga mu inzego zose ndetse no kwimakaza uburinganire.yasobanuriye Inteko ishinga amategeko ya Polonye inzira u Rwanda rwanyuzemo mu guteza imbere uburinganire, ubu rukaba ruza mu bihugu bya mbere ku isi muri uru rwego.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abadepite, abasenateri, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu banyeshuri biga muri Polonye.Hibanzwe ku nsanganyamatsiko yo “kwihutisha kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa ku isi n’amasomo y’u Rwanda mu buringanire.”
TETA RWIVANGA RISTVEDT Peace Umunyeshuri muri kaminuza yikoranabuhanga muri Polonye ni umwe mu abanyeshuri biga muri polonye bitabiriye uyu muhango ndetse anatanga ubutumwa bwo gushimira perezida w’u Rwanda Paul Kagame na madamu we kuba bakora ibishoboka byose ngo umukobwa byumwihariko umugore arusheho gutera imbere munzego zose.
Yanditswe na Sebahire Sunday Séverin
Chief Editor:REBE Immaculee Birere