Uwavuga ko urubyiruko ruba mu mahanga rushishikajwe no kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu kugaragaragaza impano zarwo ntiyaba yibeshye, Mugabo Aimable uhamya ko ubugeni bwe bumaze kurenga imigabane n’umwe mubatanga ikizere cy’ahazaza h’ubugeni bushingiye kugushushanya ndetse no gukora imitako mu mpapuro,Umwanditsi akaba n’umwarimu muri kaminuza Uwagaba Joseph yanyarukiye mu mugi wa Torun umwe mu migi ikomeye ndetse ituwemo n’abanya-Rwanda benshi aganira na Aimable Mugabo wihebeye ubugeni akabufatanya n’amasomo mubijyanye n’ubushabitsi muri kaminuza ya WSB (Wyższa Szkoła Bankowa).Mukiganiro bagiranye yamubajije imbumbe maramatsiko y’ibibazo undi nawe ntiyazuyaza aramusubiza, cyane cyane yibanda ku bugeni bushingiye ku gushushanya no gukora imitako, ibiseke mu mpampuro zishaje.
Mugabo Aimable Ni muntu ki? Ese wakwibwira abantu gute?
Nitwa Mugabo Aimable, nkaba ndi umunyabugeni, umunyeshuri ntuye mugihugu cya pologne, mu mujyi witwa Torun akaba ari naho niga ibinjyanye na Business muri University ya WSB (Wyższa Szkoła Bankowa).
Ubuhanzi nabutangiye kera nkiri muto, mfite nk’imyaka 6-7, numvaga shaka kuzaba umu-Artist, Ubushake ndetse na Kuraje (courage) rero mbikomora kuri mubyara wange witwa Christian ndetse n’abandi ba marume (Uncle) bange nakuze mbona babikora nkabona ni bintu byiza cyane pe, ku buryo niyumvishaga ko umuntu wese ari umu-Artist mu buryo bumwe cg ubundi. Ndetse kandi no kureba ibihangano by’abandi bo mu gihe cyacu ikinyejana cya 21, ndetse nahashize. Mu Rwanda no mu bindi bihugu. byumwihariko harimo nka (Birasa bernard, voka, peter terrin, Picasso, Vincent van Gogh, Jackson Pollock, etc…) Ariko kandi n’abanyeshuri bose niganye nabo banteraga kuraje (courage) mu buryo bwose bushoboka, ku buryo numvaga ndi umunyabugeni.
Amahirwe yo ni menshi cyane, kuko mu mahanga byumwihariko hano i Burayi, hari ama musium menshi ndetse nama (contempory art gallery) ku buryo ubona hano hari urundi rwego bagezeho kubinjyanye no gukora ndetse no gusigasira ibihango bya banyabugeni baho. Rero amahirwe ahari ni menshi cyane no kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cyange binyuze mubugeni. Iyo bambajije bati “ Uturuka he cg wabyigiye he? Mbasha kubwira igihugu cyanjye kandi biranshimisha kandi ubona ari ibintu bahaye agaciro cyane.
Nibyo koko, umwuga ushobora gutunga nyirawo, ariko akenshi iyo bigeze kubugeni, umwuga nk’uyu ugutunga mu buryo butari ubwako kanya (indirect). mbonereho nashimire abassade yacu y’u Rwanda muri Poland. Ku ruhare igira mu guteza imbere abanyabugeni ndetse n’abandi Banya-Rwanda muri rusange bafite ibikorwa bigiye bitadukanye hano muri Poland.Aha navuga no kuri opportunity ambassade uherutse kumpa yo kugaragaza ibikorwa byangye muri event ikomeye yitwa” SHOM INTERNATIONAL CHARTY BAZAAR” ngaruka mwaka itegurwa na Nyakubahwa Madam wa President wa Pologne.
Ubona ariki cyakorwa ngo ibyo ukora bigere kuri benshi byaba kubyiga Cg kubimenya?
Ahari ubushake byose birashoboka, kandi ibintu byose bisaba umwanya ndetse no kwihangana, kandi nanone ibintu byose ni urugendo urebye uko natangiye kugeza aho ngeze ubona ko imbere ari heza kandi hari n’amahirwe menshi yo kubimenyekanisha ndetse no kubyigisha. Mu gihe gito maze hano abantu benshi bamaze kubimenya ndetse hari nabo mbyigisha mu ma workshop nkoresha hano mu mugi ntuyemo wa Torun, bityo rero byampaye nandi mahirwe yo gukora solo exhibition nyita “The journey of experience part 2.” muri University ya WSB (Wyższa Szkoła Bankowa) ishami yayo iherereye Bydgoszcz. Ibikorwa nkibyo rero bibyara andi mahirwe gutyo bikagenda ari biza, Icyakorwa ku giti cyange numva ari ukwitabira nk’ibyo bikorwa, ndetse no gukora ubukangurambaga buhoraho bishingiye ku mahirwe twavuze haruguru cyane cyane ku banya-Rwanda batuye muri Diaspora, ndetse n’iwacu muri rusange, amahirwe yose yaboneka akabasha kugezwa kubafite ibikorwa hirya no hino muri Poland ndetse n’ahandi
Yakomeje agira inama urubyiruko ati”Nibyiza kugira ibitekerezo byagutse ku bintu bigiye bitandukanye harimo n’ubugeni, tukagira umwanya wo kubyitegereza tunibaza ibibazo bigiye bitandukanye. Ibyo byose bigufasha kubona isi mu yindi shusho ndetse nokurushaho kwishimira ukubaho kw’ikintu. Kuberako ubugeni muri rusange ni ururimi mpuzamahanga “You don’t have to understand it all the time so that you can feel it or embrace it or appreciate it Just like music.” Imiziki myinshi twumva ntabwo akenshi twita ku magambo avugirwamo ahubwo turatwarwa tukaryoherwa ninjyana nu buryo barikuririmba, kubyina, uko bambaye se, Ibyo byose ntibitubuza kuyikunda cyangwa se kuyanga. Rero ubugeni kuringe cyangwa se no ku bandi bantu ba bukundi, ntabwo ari ngombwa gukunda ibintu byose. Ahubwo icyangobwa ni ugushaka kandi ukazagera igihe ukanabona icyo uri gushaka. Ugahitamo Ikikubereye kiza. Erega burya N’ikiremwa muntu nacyo ni igihangano cy’Imana.
Umwanditsi Joseph UWAGABA Caleb
Chief Editor :Rebe Immaculee Birere