Uko umuryango w’abanyarwanda batuye ndetse n’abiga mu gihugu cya Polonye ugenda urushaho kwaguka, ni nako hagenda hategurwa ibikorwa mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu bigamije kubahuza ndetse no kubafasha kurushaho kumenyana. Ibi bikaba ari ibigaragaza umubano ugenda urushaho kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi. Ibi kandi biherutse gushimangirwa ubwo muri uku kwezi k’Ukuboza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yakiriraga i Kigali mugenzi we Pawel Jablonski, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’igihugu cya Polonye. Muri urwo ruzinduko kandi hatangajwe ko igihugu cya Polonye kigiye gufungura Ambasade yacyo mu Rwanda. U Rwanda na Polonye bisanzwe bifitanye imikoranire cyane cyane mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ubucuruzi.
Ni muri urwo rwego, Ambasade y’U Rwanda muri Polonye ifatanyije n’umuryango w’abanyarwanda bahatuye (RCA-Poland) bateguye igikorwa bise Christmas Meet-Up gifite insanganyamatsiko igira iti “Ni gute urubyiruko ruri mu mahanga rwagumana indangagaciro”. Iki gikorwa giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki 17 Ukuboza 2022 mu mujyi wa Warsaw, kikazahuza urubyiruko rw’abanyarwanda ruturutse mu bice bitandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Polonye Amb. Prof. Shyaka Anastase nk’umushyitsi mukuru watumiwe kuri uwo munsi azatanga ikiganiro, ibiganiro ndetse bikazanatangwa n’abandi biganjemo urubyiruko rubarizwa muri RCA-Poland ndetse n’abandi banyarwanda batandukanye.
Nyc poland study