Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Pologne yamenyesheje u Rwanda ko igiye gufungura Ambasade i Kigali, ikaba ari intambwe ishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2022, nibwo Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’Intumwa za Pologne ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Pawel Jabłoński, uri kumwe n’abahagarariye uburezi, ishoramari, abikorera baganira ku mubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Pologne.Minisitiri Dr Biruta yatangaje ko Pologne igiye gufungura Ambasade mu Rwanda nyuma y’uko narwo ruyifunguyeyo umwaka ushize ndetse ibihugu byombi bigasinya n’amasezerano ajyanye n’ubutwererane no kujya baganira ku birebana n’ibya politiki n’umubano mpuzamahanga muri rusange.
Ni inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE aho cyatangaje ko minisitiri Vicent Biruta yavuze ati” Muri iyi nama igihugu cya Pologne cyamenyesheje u Rwanda ko nacyo kigiye gufungura ambasade inaha mu Rwanda, bikaba byerekana intambwe ishimishije umubano hagati y’ibihugu byacu byombi umaze kugeraho”.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Pawel Jabłoński, yavuze ko gufungura ambasade bizakorwa vuba bishoboka kugira ngo bikomeze kuzamura umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.
Inkuru dukesha igihe