Polonye ni igihugu kimaze guturwamo n’abanyarwanda benshi,cyane cyane abanyeshuri. Ni igihugu gikomeye kandi giteye imbere.
Abanayarwanda batuye mu mujyi wa Lublin baganiriye na Iwacu Times batubwira bimwe mubikorwa bakora harimo no kwitabira gahunda z’igihugu cyacu ariko byumwihariko uburyo ubwabo bwite basabana, bagafashanya ndetse bakanaganira kucyo bakora ngo bakomeze guteza imbere igihugu bakomokamo .
Mbanzarugamba Daniel uhagarariye abanyarwanda batuye Lublin yagize ati ‘’ Mbere na mbere turashimira Perezida wacu waduhaye Ambasade ndetse ubu nta kibazo tukigira cyo kubona ibyangombwa nkenerwa’’
Yakomeje agira ati ‘’Dufite comite nziza kandi ishyize hamwe bityo bigatuma tumenya aho buri munyarwnda atuye kuburyo bitworohera kumenyana ndetse no gufashanya muburyo bumwe cyangwa ubundi’’
Abatuye Lublin kandi ikibaranga kurusha ibindi nuko iyo hari umunyarwanda uje kuhatura cyangwa kuhiga , bamufasha kumuha amakuru amufasha kumenyera vuba (Integration Strategy ) ikindi nuko bamwakira muri sosiyete bagasangira .ikindi gikomeye ni uburyo bakiriye ndetse bakanafasha abanyeshuri bari batuye muri Ukraine ubwo bari bahunze intambara, ati” Dufatanyije nabandi ndetse n’ambasade yacu twakoze ibishoboka byose kugirango bagenzi bacu batagira ikibazo bahura nacyo. twabahaye ibyingenzi bakeneye kugeza ubwo bageze kumiryango yabo.
Usanase Gisèle umwe mubahagarariye abanyeshiri biga muri kaminuza ya WSPA yagize ati’’dufite uburyo twashyiriweho bwo gukora Umudugudu aho dutuye kugirango tubashe kwegerana no kumenyana muburyo bwihuse’’
Abatuye Lublin muri iki cyumweru bakiriye Ambasaderi n’abayobozi ba Ambasade baraganira ndetse baranasabana. Ni igikorwa bishimira kuba abayobozi bamanuka bakaza kubareba bakamenya uko babayeho , haba hari ibibazo, bakabafasha kubikemura .
Inkuru yanditswe na S Sunday Séverin
Chief Editor: Rebe Birere Immmaculee